Theme: Ntugafate icyemezo gishingiye ku bwoba_ igice cya mbere

"Undi araza aramubwira ati ’Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro, kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’"(Luka 19: 20-21)

Uyu ni umuntu 1 mu bantu 3 bahawe itaranto ngo bazazicuruze bazazisubize nyirazo zarungutse.

Uwo tubonye hano ni umwe muri bo. We yagize ubwoba butuma anatekereza nabi shebuja, aravuga ati ubundi uyu mugabo umpaye iyi taranto naza agasanga ntarayicuruje kuko nta gahunda mfite, agasanga ntanayifite kuko ntazabasha kuyirinda azanyica. Reka nyihishe ahantu hizewe naza nzayimusubiza. Haaa. Ubwoba ni ikintu kibi.

Uyu muntu afashe icyemezo nkiki kubera ubwoba. Ubwoba butewe nuko yiyiziho intege nke. Ibyo byamuzaniye akaga.kuko yambuwe nutwo dukeya yari afite ndetse akanicwa.

Luka 19:27 Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ "

Ngicyo icyemezo cyanyuma kizafatirwa abanyabwoba. Si byiza gutinya kuko uhita ufata ibyemezo bitari byo. Bati abatsinzwe n’ijambo ry’Imana bahaguruke tubasengere. Undi ati reka da! Batabona ko.... ubwoba. Kandi wari kuhakirira

Imana igufashe ntukajye ufata ibyemezo bishingiye ku bwoba. Ubwoba sibwo bukwiye kukuyobora bukwereka icyo gukora. Biguteranya n’Imana. Fata ubwoba ubuhe Yesu. Arakwereka icyo gukora. Korera Imana udatinya. Hamya ko Yesu ari umukiza. Witinya kwakira Yesu mu bugingo bwawe utinya gupfa. Ahubwo nutamwakira nibwo uzapfa. Rero humura kandi korera Imana nta gihombo kirimo.

Imana ikurinde gufata icyemezo gishingiye ku bwoba.

Mwari kumwe na Ev. [email protected]