Tanga bikomeye!

Ariko ndavuga ibi ngo “ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi” (2 Abakorinto 9:6).

Abantu batanga ni ingenzi cyane ku Mana, kandi bategeka isi. Ntabwo ushobora
kujya munsi y’ibyo utanga, kuko uko urushaho gutanga, niko urushaho kwakira. Umwami Yesu yabivuzeho ubwo yavugaga muri Luka 6:38 ati ”Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye nirwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe”

Umurongo wacu ufungura uravuga uti “…ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.” Iri ni ihame ry’Umwuka iteka ritanga umusaruro nta kabuza:

“Umuntu wese atange nk’uko (yiyemeje kandi) abigambiriye mu mutima we, atinuba
(cyangwa ngo ababare) kandi adahatwa kuko Imana ikunda (inezererwa, iha agaciro kurusha ibindi, kandi itifuza kuba yatererana cyangwa ngo ikore idafite) utanga anezerewe (utanga adahatwa, uwo umutima we uba uri muri uko gutanga.) Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose (ubutoni bwose n’umugisha wose w’isi, bikabazaho kubwinshi), kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose (mu bihe byose, icyaba gikenewe cyose), mufite ibibahagije muri byose (nta nkunga mukeneye, mufite byose ku bwinshi kubw’imirimo myiza yose no gufasha abakene)” (2 Abakorinto 9:7-9 Amplified Bible).

Reba urugero rw’ibyabaye kuri Salomo. Bibiliya ivuga mu 1Abami 3:4 ko yaturiye Imana ibitambo byoswa igihumbi, ibi bikora ku Mana iramusura muri iryo joro: “…Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro: Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Imana yamubajije icyo ashaka kubwo gutanga cyane kwe. Ibi biragaragaza
neza ko icyo twatanga cyose, tudashobora kwigera turusha Imana.

Iyemeze uyu mwaka gutanga kurusha uko wigeze. Gutanga kwawe gutangirira ku guha Imana ibyayo. Ibyo ni ukuvuga amaturo y’umuganura, ibyacumi, amaturo
asanzwe, n’izindi mbuto zidasanzwe. Nubikora nta kabuza Imana izakuba imbuto yawe wabibye, kandi yongere ubushobozi bwawe bwo gutanga, kandi ugende urushaho gutunga.

Isengesho
Data mwiza, ngushimiye kunyereka inzira igana ku burumbuke, ndetse no kubw’ubuntu wampaye bwo kurenza uyu mwaka uko nagiye ntanga. Ntangaje ko
mfite umugisha mu gutanga kwanjye ubwo nakira umusaruro wikubye ku mbuto yose mbiba, kandi nkaguka mu mbuto zo gukiranuka kwanjye, mu Izina rya Yesu. Amen.

Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe.(Imigani 3:9-10)

Pastor Chris