TUBITSE UBUGINGO BWACU KWA YESU Pastori Michel ZIGIRINSHUTI

Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima. (Itangiriro 2:7)

Uko ni ko byanditswe ngo"Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima", naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. 1Korint.15:45...
Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.
Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.

Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari. Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru. 2Korint.5:1...

Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo. Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.

Nk’uko twashoje ejo tubivuga, ubugingo buturimo burahishwe, nta muhanga wabugeraho ngo amenye aho bubitswe.Nubwo ari ubw’agaciro gakomeye ariko bubitswe mu nzabya, nk’uko Paulo abivuga.

Imana irema umuntu yamuremye mu mukungugu wo hasi, imuhumekeramo umwuka wo mu mazuru, ahinduka ubugingo buzima. N’ibindi binyabuzima birahumeka ariko nitwe abantu twenyine duhumeka umwuka twahumekewemo n’Imana.

Umubwiriza 3:21 (ninde uzi ko umwuka w’umuntu uzamuka ujya hujuru ku mana, ariko uw’inyamaswa ukamanuka ujya ikuzimu...).

Ubu bugingo Imana yahumekeyemo umuntu niyo sano ye n’Imana. Nibwo bwangiritse mu gihe Adamu yariganijwe. Ishusho y’Imana tugira iba mu miterere yacu ikora ibisa n’iby’Imana ishaka.

Adamu wa mbere yabaye ubugingo buzima, ariko Adamu wa nyuma aza ari umwuka utanga ubugingo. Impamvu abutanga, ni uko ubwa mbere bwari bwangiritse! Ubu bugingo yabitse mu be, nibwo bwishingizi bwacu butuma avuga ko turi abe, akagira ati intama zanjye nta wazivununura mu kuboko kwanjye!

Kolos.3:1...(Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.).
Ubugingo Yesu arinze, si bumwe bwa mbere bwo kwa Adamu, ni ubw’abapfanye nawe. Utaramenya ibanga ryo gushaka ibiri hejuru ngo abe aribyo uhozaho umutima, ntiwabasha gukinga iduka mu mwanya w’akazi gashyushye ngo uze muri iri teraniro rya saa sita.

1Sam.25:29-31
Umugore wa Nabali yagize ubwenge mu buryo bukomeye bikirisha umugabo we. Niho yamubwiye iby’uko ubugingo bwe ntacyo bwatwarwa n’ababugenza kuko buhambiranijwe n’ubw’Uwiteka bihinduke umutwaro umwe. Abakiranutsi ba mbere, ubugingo bwabo bwari buhishanwe n’Uwiteka, Kristo aje buhishanwa n’ubwa Kristo.

Nitubitse ubugingo bwacu kuri Kristo, kuko iyi si irabuhiga bikomeye!

Amen.