Sudani: Umukirisitu yapfuye ari kurwanirira abagore mu gitero cyibasiye ishuri rya gikirisitu

Kuwa mbere tariki 03 Mata 2017 Younan Adullah, umukirisitu mu Itorero ry’ivugabutumwa mu gace ka Bahari yapfuye azize ibikomere yatewe no gukingira abagore bari bifungiranye mu ishuri ryagabweho igitero n’intagondwa z’abayisilamu.

Abakirisitu bateguye gahunda zo kwamagana iki gikorwa by’ubugizi bwa nabi mu ishuri rya gikirisitu rya Omdurman, bakora imyigaragambyo y’amahoro, ariko baza gukomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano zishyigikiwe n’umunyemari w’umuyisilamu utuye muri aka gace iyi myigaragambyo bayiburizamo.

Mu buhamya bwatanzwe n’ababonye ubu bugizi bwa nabi bavuga ko babonye abantu 20 bitwaje ibyuma n’izindi ntwaro binjira mur iri shuri bashaka gufata ku ngufu abagore bo muri iri shuri. Polisi irebera ubu bugizi bwa nabi niyagira icyo ikora kugirango ihagarike ubu bugizi bwa nabi.

Abakirisitu bagize iri itorero rya Bahari bakoze ibishoboka byose kugirango barwane kuri bagenzi babo, babiri muri bo bakomeretswa n’ibyuma babatemesheje.
Younan Abdullah aza kugwa mu bitaro bya Ayoub Kumama nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bikanga bikaba iby’ubusa.

Nyuma y’urupfu rwa Younan polisi yataye muri yombi M. Shamshoun Hamoud wari uri mu itsinda ryagabye igitero kuri iri shuri kuko abatangabuhamya bavuze ko ariwe watemye Younan. Ntawundi mubari muri iri tsinda ry’abagizi ba nabi wigeze atabwa muri yombi.Younan yasize umugore n’abana babiri bakiri bato.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]