Sohora Ijambo, Maze Uzanishe Impinduka! Pasitori Anita

Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko
barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi (Yohana 21:6).

Igihe kimwe, nyuma yo kuzuka kwe Umwami Yesu yabonekeye abigishwa be bavuye
kuroba, ariko bacyuye ubusa. Abigishwa bari bakoze ijoro ryose mu nyanja ariko ntibagira icyo bafata. Yesu ababonekeye mu gitondo, ababaza niba bagize icyo bafata, bamusubiza ko ntacyo. Nuko Yesu arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” (Yohana 21:6). Bibiliya iravuga iti “barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi” (Yohana 21:6).

Ikibazo gikomeye rero ni iki: “Ese ayo mafi yose yaturutse he?” Abigishwa bari abarobyi by’umwuga, basobanukiwe ibyo kuroba, nyamara ntibari bashoboye
no gufata n’ifi imwe, kugeza aho umwami atangiye iryo jambo. Amafi rero yaturutse mu Ijambo ry’Umwami! Bibiliya iravuga iti “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba…Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana” (Abaheburayo 11:1-3). Amafi yabeshejweho n’ijambo ry’Umwami!

Mu Itangiriro 1:20 Bibiliya ivuga ko Imana yavuze igategeka inyanja kuzuramo amafi n’ibindi binyabuzima byose byo mu nyanja, maze amazi azana amafi. None aha Yesu, Ijambo rizima ry’Imana, yarongeye aravuga maze Ijambo rye riragenda rirema amafi. Aha turahigira ko dushobora kubwira ibitagenda neza amagambo arema yo kwizera maze tukazanisha impinduka. Amagambo yacu, kimwe n’ay’Umwami, afite ububasha bwo kurema, kuko uko ari ariko natwe turi muri iyi si (1 Yohana 4:17). Nta gitangaje kuba Bibiliya ivuga ko icyo uzavuga cyose uzagihabwa (Mariko 11:23).

Ubasha kurema ibyo wifuza kubona mu buzima bwawe. Icyo ukeneye gukora nta
kindi ni ugutekereza kandi ukavuga Ijambo. Komeza uvuge kandi wite ibyo Imana yakuvuzeho ko ari ukuri, n’aho waba uri imbere y’ibikugoye. Gutyo niko uzazanisha impinduka mu kazi kawe, mu butunzi bwawe, mu muryango, mu bucuruzi ukora, mu mashuri, ndetse no mu gihugu cyawe; impinduka zijyanye n’ubushake bw’Imana kuri wowe.

Ijambo ryo Kwatura Ijambo rirema ry’Imana riri mu mutima wanjye no mu kanwa kanjye none, riraganza mu buzima bwanjye kandi rizanisha impinduka mu byo mbamo byose ngo bijyane n’ubushake bw’Imana ku buzima bwanjye. Ndatunganiwe kandi
ndi umutsinzi iteka ryose, kuko Ijambo ry’Imana riri mu buzima bwanjye, kandi ryangejejeho umurage w’ubuziraherezo.

Mariko 11:23 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

Pst Anitha