Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 9) Pastor Desire

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

Ubutware bwa Yesu yabukuraga he?

Ubutware bwa Yesu yabukuraga mu gusenga, buri gitondo yasengaga hagati y’amasaha 3 cyangwa 4 buri munsi.

Mbere y’uko areba mu maso h’umuntu wese yabanzaga kureba mu maso h’Imana, mbere y’uko abwira abantu ibyo Imana yabanzaga kubwira Imana iby’abantu.

Niyo mpamvu ijambo yavugaga ryaba rifite ubutware bwo kwirukana abadayimoni, rigahindura umutima nudashoboye guhinduka umutima rikamucira urubanza byatumye Abafarisayo n’abasadukayo batamukunda.

Iyo umuntu afata igihe gihagije cyo gusabana n’Imana, imuha ubwiza, igikundiro, icyubahiro, imbaraga, ubutware, ihishurirwa, ubumenyi mu byo akora bityo umurimo we ukagera ku ntego. Ibi turabikeneye mu buzima bwa buri munsi ariko ikibazo dufite nuko umwanya wo kuba imbere y’Imana udahagije, aho gutindana n’Imana duhitamo gutindana n’abantu.

Yesu amaze kuzuka yazukanye ubutware butuma anyura mu gikuta nta muryango, muribuka ubwo abigishwa bari bikingiranye bafite ubwoba bakabona ahagaze hagati yabo akabaramutsa agira ati amahoro, batekereje ko ari umuzimu arabahumuriza,

Yarazutse abera hose icyarimwe, cya gihe yabwirizaga Isirayeli honyine ariko ubu isi yose iramuzi amavi yose arapfukama, indimi zose zihamya ko Kristo ari Uwiteka abadayimoni iyo bayumvise iryo zina kuko bazi ubutware rifite barahunga.

Ngufitiye inkuru nziza ko imbaraga zazuye Yesu mu mva ziracyakorera mu bizera, Itorero ryahawe ubutware: Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Matayo 16:19), izo mbaraga zazura bisiness yawe, urugo, akazi, imibereho, umurimo w’ Imana muri wowe ukongera ugahembuka ubuzima bwawe bukagira icyerekezo.

Umuririmbyi yavuze ngo: Kwa Yesu dufite ubutware dufite ubushobozi iyo twizeye amagambo ye uko yayatubwiye. Ku musalaba haturuka iriba rimara inyota twahanywereye amazi meza, amazi y’ubugingo (Indirimbo 28 agakiza)

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]