Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 8) Pastor Desire

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

Birashoboka ko umuntu aba yarigeze kugira ubutware bw’Imana muri we ariko iminsi ikabumwambura kugeza ubwo asigara ari umuntu usanzwe ibimenyetso byose bigendana n’abizera nta na kimwe agifite, aha twavuga nko kwirukana abadayimoni, gusengera abarwayi, ubusabane n’Imana, ahubwo agahora agwa mu mitego itandukanye. (Mariko 16:17-18)

Aha tugiye kurebera hamwe bamwe mubo Bibiliya ivuga babwigeze ariko kuko batirinze ngo banarinde ubutware bari bafite bituma babutakaza basigara ari abantu basanzwe nk’abandi.

Esawu yabugurishije ibishyimbo gusa, Samusoni yabusize kwa Delila, Vashiti yasuzuguye umwami arabwamburwa, ntiyari azi ko Esiteri wubahaga ari kurerwa. Ubundi uwo mwanya urimo hari abawujyamo bakabikora neza ukwiye kumenya ubuntu wagiriwe kugira ngo ube uri aho uri.

Uziko iyo umuntu, Korare, Pasitori, itorero ryatakaje ubutware bwa Yesu abantu babimenye ukumva baravuga ngo uriya mureba yigeze kuba umuntu w’Imana none asigaye ameze nk’abandi bose nawe ubwawe uba wumva hamwe wageraga utakihagera.

Ubundi Imana iguhaye imigisha wayimaza iki, ko n’iyo ufite bikugoye kuyikiranukamo? Tangira wubahe Imana muri ibyo ufite, uzishimira ibindi byinshi bizaza. Ujye wibaza ngo ibi mfite bimaze iki mu bwami bw’Imana? Imana iguhe umugisha ko usobanukiwe ubutware ufite n’icyo ugomba kubukoresha, amen!

Dusenge: Mana turagusabye uduhe gukiranuka kuri bike dufite bizatuma utwizera uduhe byinshi, utwigishe kwirinda no kurinda ubutware waduhaye mu izina rya Yesu Kristo amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]