Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 7)

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

Ubutware twahawe twige kubukoresha neza kuko hari bamwe babukoresha nabi:

Tekereza kuba uri umuyobozi w’itorero abantu bakaza kugushakaho icyabahembura mu bugingo wowe ugahita ubabaramo Inzu,imodoka, amakoti uzambara, amashuri y’abana bawe icyo gihe inyigisho zose zihinduka amafranga niyo mpamvu abantu baruhiye mu nsengero kandi ariho baje kuruhukira.

Abagabo mu ngo zabo: kuba uri umugabo cyangwa umukuru w’umuryango ntibivugako ushyira umuryango wose munsi y’ibikomere wagize. Hamwe mu hantu abantu baba batishimye ni mu muryango kuko hari bamwe bakoresha ubutware nabi kubo bashinzwe kurera bagatera abandi ibikomere.

Abagize umugisha wo kuba abakoresha b’abandi bakwiriye gukoresha neza abo bafiteho ubutware. Umuntu akaba afite ukuboko ko gusinya ariko impapuro zikamara icyumweru imbere ye ahora abwira abo ashinzwe gukorera ngo genda uzagaruke. Gerageza gukiranuka Imana izaguha umugisha.

Imana itanga ubutware bwo mu buryo bwo kuyobora busanzwe kuko nta butware butava ku Mana igatanga nubwo mu Mwuka, ubu butware bwose iyo ubukoresheje nabi ku bo uyoboye Imana izabikubaza.

Dusenge: Mana turagushimiye ko uri Imana itanga ubutware, duhe ubwenge bwo kubukoresha neza kugira ngo tubere umugisha benshi, Amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]