Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 6) Pastor Desire

Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

...Iyo urebye, aho kugira ngo abe aritwe tugira ubutware ku byo Imana yaremye ahubwo nibyo bidufiteho ubutware ariko siwo mugambi w’Imana kuko yo yari yaraturemeye gutegeka byose.

Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose." (Itangiriro1:26)

Kuva umuntu akoze icyaha mu ngombyi ya Edeni yatakaje ubutware bwose Imana yari yaramuhaye ngo ategeke ibyo Imana yaremye, birangira yirukanywe no muri Edeni ngo atazavaho akarya ku giti cy’ubugingo akaramira mu cyaha iteka ryose.
Imana mu rukundo rwayo rwinshi yasezeranye kohereza Yesu ngo acungure umwana w’umuntu, ave mu bubata bw’icyaha asubirane agaciro yambuwe n’icyaha, Yohana 3:16

Iyo wakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe uba wakiriye gucungurwa
(kubabarirwa ibyaha) ugahabwa ubutware buri muri Kristo Yesu, ikiba gisigaye ni ukumenya kubukoresha.

Saba Imana ubutware ku mafaranga, ku butunzi, ku nyanja, ku kirere; ni cyo kizatuma tubitunga bitadutegeka ahubwo tubitegeka.

Abahawe ubwo butware bwo mu mwuka bazimije umuriro waka, baziba iminwa y’intare, bihanganiye byose none abakristo b’ubu bagushwa ni uko babavuze gusa, niba twaratakaje ubutware bungana butyo n’iki tuzaraga abana bacu?

Dusenge: Mana twambuwe icyo agaciro gakomeye dutakaza ubutware ariko Yesu tumenyeko icyakuzanye ari ukuduha ubugingo kandi bwinshi buduhe tubashe gutsinda uburiganya bwa Satani amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]