Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 5) Pastor Desire

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

...Iyo uvuze mu izina rya Yesu uba uvuze kamere ya Yesu, imbaraga ze, ubutware bwe, kandi yatwemereye gusinya PO (Par Ordre ya Yesu) abadayimoni barahunga, indwara zirakira, ibirema birahaguruka, imigisha iraza. Iyo turangiza isengesho tuvuga ngo mu izina rya Yesu twizera ko muri iryo zina bikoreka.

Ariko kugira ngo ukoreshe ubwo butware ni uko ugira umutima nk’ uwari muri Kristo Yesu, bitari ibyo, Satani azagusuzugurana izina rifite ubutware witirirwa niyo mpamvu dukora ibyaha kandi twitwa abana b’ Imana ni uko Satani adutera akadutsinda kuko tutahaye agaciro izina rya Yesu.

Hari umuntu bahaye sheki y’ amafaranga menshi ariko atinya kwijira muri banki arayikenana, irinda ita agaciro kuko yatinye kwinjira. Niko tumeze muri Kristo byose birahari ariko Satani arabidusuzugurana kuko twishwe no kutamenya ubutware bwacu.
Igitera umupolisi guhagarika ikamyo ikamwumvira ni umwenda yahawe na leta n’ ubutware yahawe. Igihe cyose atambaye ubwo butware akazihagarika zamugonga cyangwa bagatekereza ko ari umusazi.

Yesu yaravuze ngo mbahaye ubutware muzarya icyica ntikigire icyo kibatwara na hato kandi muzakandagira inzoka, muramburire ibiganza ku barwayi bakire (Mariko 16:15-18).

Dusenge: Yesu mwiza udukunda tugusabye imbabazi aho twitwaye nabi ntiduhe agaciro ubutware waduhaye tugakora amakosa ajyanye no kudasobanukirwa tugatukisha izina ryawe mu izina rya Yesu Kristo amen

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]