Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 4)

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

6. Mu miyoborere (Gouvernance) :

Niwe Mwami w’amahoro. Ibihugu bikomeye kw’isi bishora amafaranga menshi mu mutekano barwanya ibyihebe ngo isi ibone amahoro byarananiranye ariko Yesu we afata ibyihebe nta mbunda akoresheje ku bw’ijambo rye gusa bagakizwa.

7. Mu iyobokamana (Religion):

Nta wujya kwa Data atamujyanye niwe nzira n’ukuri n’ubugingo, kandi nta rindi zina twahawe munsi y’ijuru ryo gukirizwamo uretse irya Kristo Yesu.Ubwo butware yabuduhaye ngo tubukoreshe ariko ntabwo tuzi agaciro kabwo :

Umusambi umenye agaciro ufite muri Leta ya Uganda wahita ujya muri Hotel leta ikishyura kuko barawubaha ushushanije mu idarapo ry’igihugu ariko kuko utazi agaciro bawuha wirira iminyorogoto, ukibera mu gishanga, ukanywa amazi adatetse ukanyurwa.

Ingagi imenye agaciro tuyiha mu Rwanda n’ibyo yinjiza uko bingana yahita iva mu birunga hakonje ikaza kuba mumahoteli akomeye kandi leta yayishyurira ariko kuko itazi agaciro kayo iba mu mbeho, ikarya ibyatsi ikanyurwa.

Igihe tuzamenyera agaciro dufite muri Kristo Yesu, imibereho yacu izatangira guhinduka kuko twamenye abo turi bo.

Dusenge: Mana nsengeye amatorero ya gikrsito ngo uduhe guhumuka amaso yacu tumenye impamvu waje kudupfira tumenye imbaraga zakuzuye uduhe kuzikoresha, Amen

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]