Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 3)

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

4. Mu bukungu (Economie

Yagaburiye abantu barenga ibihumbi 5000 ifi 2 n’imigati 5 aba akemuye ikibazo cy’ubwiyongere bw’a baturage kandi mu nyigisho ze yari yarigishije ngo ntimukiganyire ngo tuzarya iki tuzambara iki? Kuko so wo mu ijuru azi ibyo mukena byose.

Yashatse kukugaburira ntabura inzira anyuramo, erega ntabwo abantu benshi batunzwe n’imishahara batunzwe n’umugisha w’Imana kuko bike ubona Imana idashyizemo umugisha wayo wakumirwa ariko ubona ukwezi gushize hagashimwa Imana.

5.Mu mateka (Histoire):

Niwe tangiriro kandi niwe uzasoza ni Alufa na Omega n’ubwo wagize amateka avangavanze humura niwe uhindura amateka. Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye... (Abaroma 8:28)

Uramutse umenye aho ubuki vuba byakugora kuburya kuko ntabwo inzuki zibukura ahantu heza gusa ariko zigira ubuhanga bwo kuvanga ubwo zakuye mu ndabyo, ahari imyanda, amazi zavomye zigakoramo ubuki, igitangaje buba ari bwiza burimo imiti myinshi nta mwanda na muke ubamo.

Imana izafata ahashize harimo ibikomere, imibabaro, ivange n’amasengesho uri gusenga bibyare ejo hazaza harimo ishimwe ryuzuye, ritsindagiye, ricugushije, risesekaye.

Satani aratubeshya tukabaho ubuzima butarimo ishimwe na rike kandi Imana itaraturemeye kuruha ahubwo Yesu yahamagaye n’abarushye ngo abaruhure ariko akenshi twigumanira imibabaro yacu.

Dusenge: Mana utubabarire amaganya y’isi uduhe ubuzima burimo ishimwe, binyuze mu butware utanga Satani ntazongera kudukandamiza kuko tumenye imbaraga zamutsinze, Amen

Niba wifuza gusengerwacyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]