Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 2)

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

2. Mu binyabuzima
Biologie: Yesu yavutse bidasabye guhura k’umugabo n’umugore. Maria yabwiwe
ngo Umwuka w’Imana azagukingiriza niyo mpamvu umwana azavuka azitwa umwana w’ishobora byose. N’ubu abana baravuka (imigisha) Iyo ikubwiye ngo ngukoreye igitangaza utangira kuvuga ngo nta mugabo, nta nzira ndeba, sinize menshi, ndi impfubyi, nta bakomeye tuziranye, nta bushobozi bw’amafaranga mfite ariko nemera ko Imana ishobora kurema ikintu igikuye mu busa kikabaho; n’imibereho yawe
izayirema ubeho ku bw’izina rye ryera.

3. Mu bugenge (Phyisique): Yahinduye icyo bita la loi de la pesenteur kuko yarazamutse aragenda agumayo kandi iyo utereye ikintu hejuru kiragaruka. Kuva icyo gihe inzira ni nyabagendwa, tuzajya mu ijuru (Abafiripi 3:20-21) twebweho iwacu ni mu ijuru kandi impanda izavuga abera bazamuke, kandi itorero rizava mu isi ntabwo rizatangirwa na pesenteur.

Ikibazo dufite gikomeye ni ukutamenya ubutware twahawe muri Kristo ngo tubashe kubukoresha bituma Satani abudusuzugurana, akenshi tubyuka twiganyira, imirimo ya Satani irigaragaza buri munsi nyamara dukwiriye kumenyako:

Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.1 Yohana 3:8

Ubuzima bw’abantu benshi burimo gukora kwa Satani haba mu Mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Iyo tutamenye inkomoko y’ibyo tunyuramo dutekereza ko ari ibisanzwe biri kutubaho ariko iga gukoresha ubutware uhabwa n’ijambo ry’Imana bizatuma utsinda imirimo ya Satani.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe
Pastor [email protected]