Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 10) Pastor Desire

“Nahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi” (Matayo 28:18)

Ubutware bwa Yesu yabukuraga he?

Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. (Abafiripi 2:5-9)

Aya magambo aragaragaza ko kugira ngo Yesu agere ku butware afite ubu habayeho kunyura mu bikomeye ariko iherezo akagera ku tsinzi itangaje, natwe kugira ngo tugere ku butware birashobokako tunyuzwa mu bigeragezo bitandukanye atari uko Imana itwanga ahubwo yifuza kutwubakamo imbaraga zizatuma dukomeza kuba abo kwizerwa.

Aha ntabwo tuhakunda ahubwo twifuza ko dukanguka mu gitondo Imana yabikoze, jye ntekerezako iba ifite impungenge niba tutazapfusha ubusa izo mbaraga kuko we nubwo aziduhera ubuntu ariko yaraziruhiye.

Yatwiswe n’umukene, avukira mu muvure, ahunga ari uruhinja, akurira i Nazareti batunzwe no kubaza, mu muryango ntabwo yari yemewe bamwita ikinyendaro, atangiye umurimo yawukoreye mu bantu badasobanutse, Galilaya y’abapagani mu gihugu gicuze umwijima, yagambaniwe n’inshuti ze, abatambyi bakuru baramwicisha, ku musalaba yarababaye nyuma arahabwa ariko ubu amavi yose arapfukama indimi zose zihamya ko Kristo ari Uwiteka.

Ihanganire ibyo unyuramo bizagusigira ubutware mu bice byose by’ubuzima. Sindabona umuntu baha diplome aryamye mu buriri, ntawe baha ipeti atavuye mu masomo, ntawuhabwa permis atize gutwara imodoka, tekereza nka muganga bamuhaye diplome atize yakwica abangana bate? Imana nirangiza kukubakamo ubutware izakugeza ku migisha iruta iyo wasabye! Amen.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]