Sobanukirwa neza ubutware bwa Yesu! (Igice cya 1)

“Nahawe ubutware bwose mw’ ijuru no mu isi” (Matayo 28:18)

Abahanuzi bose beretswe Yesu mbere y’uko avuka bose bavuga ubutware bwe ariko bigeze kuri Yesaya (9:5-6), aravuga ngo duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye, azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, umwami w’amahoro….

Umuhanuzi wa nyuma Yohana we yaravuze ngo njye sinkwiye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; agiye kuvuka Imana yabyeretse abanyabwenge bava ku mpera y’isi baza gushaka aho yavukiye.

Umunsi inyenyeri zacu zatse, abami bazava ku mpera y’isi badushaka. Abantu benshi aho kwita ku mubano wabo n’Imana ngo ibahuze n’umugambi Imana ibafiteho ahubwo biruka bashaka umugisha ujyanye n’ibifatika gusa nyamara iyo turi aho Imana idushaka umugisha urahadusanga.

Yesu yahawe ubutware bwose:

1.Mu Butabire (Chimie):

Yahinduye amazi divayi kandi Yesu yigeze gutanga inyigisho kuri divayi ko nta wafata vino nshya ngo ayishyire mu bibindi bishaje, yasobanuye ko byameneka akayihomba.

Ibyo bibindi bishaje ni imitima ya kamere itarahinduka. Niba ushaka kuzura imbaraga z’Imana, hinduka mushya. Ibihe tugiye kwinjiramo si buri wese uzapfa kubihagararamo niba tudahindutse ngo twuzure imbaraga z’Imana.

Benshi biyitirira ububyutse buzaza ariko hari abantu Imana iri gutegura bazabukoramo
umurimo abo bahinduka bashya uko bukeye. Yesu yavuze ko tuzabamenyera ku mbuto zabo, muri iki gihe ikintu gihenze kukibona n’umukristo wera imbuto z’abakijijwe. Niba tunaniwe gukiranuka muri iki gihe ubwo ikizakurikiraho tuzaba tumeze dute?

Buri munsi umubare w’amadini n’amatorero uriyongera ariko ibyaha ntibigabanuka mu bantu. Ikibazo gihari n’uko abashumba badakora inshingano zabo ahubwo bafite irindi yerekwa rijyanye n’inyungu bategereje ariko atari ubwami bw’Imana.

 "Ni byiza ko duhinduka muri kamere zacu kugira ngo twakire ubutware bwa Yesu. Nawe uri umutware niwihana ibyaha byawe."
Ntuzacikwe n’igice gikurikiyeho................

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984.
Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Pastor [email protected]