Sobanukirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso udahagije (Hypotension)

Umuvuduko w’amaraso n’ingufu amaraso agendana mu mijyana n’imigarura bityo amaraso akabasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.Harubwo rero umuvuduko uba udahagije aribyo bita mu rurimi rwicyongereza Hypotension,naho umuvuduko w’amaraso waba uhagije bakavugako uri normali (Normal) ,waba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso bakavuga Hypertension.

Tugiye kureba k’umuvuduko w’amaraso udahagije cyangwa se Hypotension tumenye icyo ari cyo, ikiwutera, ibimenyetso bigaranga uwufite ndetse n’imirire yafasha uwufite, turagaragaza kandi n’uko umuntu yawirinda .

Umuvuduko w’amaraso udahagije ni ikibazo gikomeye cyane aho usanga mu ndimi z’amahanga bavugako ari silent killer bisobanuye ko uugenda wangirika gake gake ukaba wakwisanga wanapfuye mu buryo butunguranye. ariko kandi iyo iki kibazo kitaweho gishobora utararengerana bishobora gukosorwa. Iyo kwa muganga bagiye kugufatira ikizamini cy’umuvudo w’amaraso baguha bagushyiraho akuma kitwa sphygmomanometer kerekana imibare ibiri ikoze umugabane. Urugero 100/70mmHg. Umuvuduko mwiza (Normal) ni uba uri munsi ya 120/80mmHg, umuvuduko udahagije ni igihe uba ufite munsi ya 90/60mmHg. Gusa aha bisaba kwitonda kuko kwipimisha inshuro imwe ntibiba bihagijwe keretse igihe bibayeho incuro nyinshi ibipimo bigararaza ko atari byiza(nibura inshuro eshatu(3) usanga biri hasi ya 120/80).

Dore bimwe mu bishobora gutera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso udahagije
 Kuba utwite:Abantu bamwe na bamwe iyo batwite bagira iki kibazo.
 Icyigero cy’imyaka : Ku bantu bakuze mbese barengeje imyaka 65 bakunze kugira ik kibazo
 Umwuma ushobora gutera iki kibazo kuko amazi aba adahagije mu mubiri
 Gutakaza amaraso
 Kubura intungamubiri
 Imiti imwe nimwe

Dore ibimenyetso bishobora kugaragaza ko ufite ikibazo cy’umuvuduko uri hasi w’amaraso: Guhorana umunaniro, kugira
iseseme, kureba ibikezikezi, guhorana umunaniro ndetse no gucika intege mu nteranyirizo z’ingingo, kubabara mu gihe uhumeka, kugira ikibazo cyo kwitura hasi kenshi.
Imirire yafasha gukumira no kuringaniza umuvuduko w’amaraso
 Kurya imbuto n’imboga kurugero ruhagije kuko zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso
 Kurya umunyu wumvikana mu biryo ariko utari mwinshi kuko ugira Sodiyumu ifasha kuzamura umuvuduko w’amaraso.
 Kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kwirinda umwuma ndetse no kugira ngo amaraso atikeneka mumubiri.
 Kwirinda guhagarara igihe kirekire ku basanzwe bagira iki kibazo kuko bishobora guhagarika imikoranire y’ubwonko n’umutima
 Kwirinda kunywa ikawa nyinshi mu ijoro ndetse n’ibindi binyobwa birimo ibisindisha kuko bigabanya umuvuduko w’amaraso
 Gukora siporo zihagije kuko zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso

AHO BYAVUYE:
- www.myoclinic.org
- Santé par les aliments

[email protected]