Sobanukirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso udahagije

Umuvuduko w’amaraso n’ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo nibyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Harubwo rero umuvuduko uba udahagije aribyo bita mu rurimi rwicyongereza Hypotension, cyangwa se umuvuduko wamaraso waba uhagije bakavugako uri normali (Normal) ,waba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso bakavuga Hypertension.

Tugiye kureba k’umuvuduko w’amaraso udahagije cyangwa se Hypotension tumenye icyo ari cyo, ikiwutera, ibimenyetso bigaragaza uwufite ndetse n’imirire yafasha uwufite turagaragaza kandi n’uko umuntu yawirinda .

Umuvuduko w’amaraso udahagije ni ikibazo gihangayikisha ariko kandi iyo kitaweho gishobora gukosorwa. Iyo kwa muganga bagiye kugufatira ikizamini cy’umuvudo w’amaraso baguha imibare ibiri ikoze umugabane. Urugero 100/70mmHg. Umuvuduko mwiza (Normal) ni uba uri munsi ya 120/80mmHg, umuvuduko udahagije ni igihe uba ufite munsi ya 90/60mmHg. Gusa aha bisaba kwitonda kuko kwipimisha inshuro imwe ntibiba bihagijwe keretse igihe bibayeho incuro nyinshi ibipimo bigararaza ko atari byiza.

Dore bimwe mu bishobora gutera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso udahagije
 Kuba utwite
 Icyigero cy’imyaka : Ku bantu barengeje imyaka 65 bakunze kugira ik kibazo
 Umwuma utera iki kibazo kuko amazi aba adahagije mu mubiri
 Gutakaza amaraso
 Kubura intungamubiri
 Imiti imwe nimwe

Dore ibimenyetso bishobora kugaragaza ko ufite ikibazo cy’umuvuduko muke w’amaraso: Guhorana umunaniro, kugira
iseseme, kureba ibikezikezi, guhorana umunaniro ndetse no gucika intege munteranyirizo z’ingingo, kubabara mu gihe uhumeka, kugira ikibazo cyo kwitura hasi kenshi.
Imirire yafasha gukumira no kuringaniza umuvuduko w’amaraso
 Kuzibukira imbuto n’imboga kuko zafasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso
 Kurya umunyu uhagije kuko ugira Sodiyumu ifasha kuzamura umuvuduko w’amaraso.
 Kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kwirinda umwuma ndetse no kugira ngo amaraso atikeneka mumubiri.
 Kwirinda guhagarara igihe kirekire ku basanzwe bagira iki kibazo kuko bishobora guhagarika imikoranire y’ubwonko n’umutima
 Kwirinda kunywa ikawa nijoro ndetse n’ibindi binyobwa birimo ibisindisha kuko bigabanya umuvuduko w’amaraso
 Gukora siporo zihagije kuko zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso

AHO BYAVUYE:
- www.myoclinic.org
- Santé par les aliments

Martha@agakiza.org