Sobanukirwa n’indwara y’ubwandu bw’amaraso (blood infection)

Ubwandu bw’amaraso ni indwara imaze kumyenyekana cyane kuko igenda yiyongera kandi ihitana umubare mwinshi w’abantu iyo ititaweho ngo ifatiranywe bikiri mu maguru mashya benshi bakunze kuyita Infection y’amaraso.

Ubusanzwe indwara nyinshi zandura ziterwa na mikorobi. Hakabaho ni iziterwa na bagiteri,virusi cyangwa se imiyege(fungi), iyo umubiri ubonye mikorobe uhita ujya guhangana nazo ibi bikagenwa n’ubwirinzi bw’umubiri hakabaho ubwo zimwe zinjira mu maraso bibaka byashobora gutuma ibice bimwe nabimwe bibyimba cyangwa bikangirika ukaba wakumva ububabare bukabije .ibyo nibyo byitwa ubwandu bw’amaraso.

ESE NIKI CYABA GITERA IYI NDWARA?

Mu gihe warwaye indwara ziterwa na mikorobi ntiwivurize ku gihe cyangwa ntiwivuze neza nibyo soko nyamukuru yo kwandura iyi ndwara. Dore bimwe mu bishobora gutuma ugira ubu bwandu : kuba uri imbagwa uri mu bitaro ,kuba urwaye cyangwa ukirutse ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, umusonga, mugiga, apendicite n’indwara ifata ibice bimwe bigize ubwonko yitwa meningitis.mururimi rw’icyongereza.

ABO IYI NDWARA IKUNZE KWIBASIRA NDETSE N’IBIMENYETSO MPURUZA BYAYO.

Iyi ndwara ishobora gufata umuntu uwariwe wese ariko hari abo ikunze kwibasira twavugamo nk’abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse twavugamo abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo (impyiko, umwijima,..),abana bato,abageze muzabukuru cyane cyane abafite ubundi burwayi ndetse n’abarwayi ba diyabete.

Mu bimenyetso mpuruza byiyindwara harimo:

 Guhumeka insigane
 Kubura ubwenge
 Kugira umuriro mwinshi bikaba byatera kugira ibyuya bikabije,gutungurwa ndetse no kumva ukonje cyane.
 Iseseme ikabije no kuruka
 Impiswi
Mugihe ubonye ibi bimenyetso ugomba kwihutira kwa muganga.

IBINDI BYO KWITAHO

Ku bantu bari mu bitaro twabonyeko baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara nibyiza kugira isuku yaho uri ndetse ni iy’umubiri muri rusange kugirango wirinde iki cyago ikindi nuko ku bana bakiri bato baba bagomba kwitabwaho no gukurikiranywa by’umwihariko wabona kimwe muri biriya bimenyetso mpuruza ukihutira kumujyana kwa muganga.

www.emedicinehealth.com
www.webmad.com
[email protected]