Sobanukirwa n’igikorwa cyo gusenga n’imbaraga zibamo

Kuva 30: 6- 8 Ucyegereze umwenda ukingiriza ya sanduku y’Ibihamya, kibe imbere y’intebe y’ihongerero iri hejuru y’ibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe. Aroni ajye acyoserezaho imibavu y’ikivange uko bukeye mu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa. Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere y’Uwiteka mu bihe byanyu byose.

1 Abates. 5:17 musenge ubudasiba,

Gusenga bisobanurwa mu buryo butandukanye: Gusenga ni ugusaba kandi umuntu asaba umurusha ubushobozi yizeye ko ari bumuhe. Natwe iyo turimo gusenga tuba turimo gusaba Imana kandi ifite ubushobozi bwo kuduha ibyo dusaba.

Gusenga ni uguhumeka kw’abakristo. Umukristo udasenga aba ameze nk’upfuye (Abefeso 2:1-6) kuko iyo umuntu amaze kwakira Kristo aba abaye muzima akarangwa no guhumeka.

Gusenga ni ukuganira n’Imana. Hari uburyo butandukanye Imana ijya ikoresha ivugana n’abantu bayo ariko reka tuvuge bubiri. (ubwa mbere ni mu ijambo ryayo iyo uriho urisoma uba urimo kuganira n’Imana kuko ivugira mu ijambo ryayo, ubundi buryo ni ugusenga; kenshi ugiye gusenga niwe utangira ayibwira nayo ikaza ku musubiza).

Yesu nawe yarasengaga niyo mpamvu natwe dukwiriye gusenga ubudasiba. Yesu ntiyasengaga kuko yari akennye ahubwo yagirango yigishe umuntu w’umunyantegenke uko akwiriye kuganira n’Imana.

Amagambo twasomye mu kuva atwereka ihema Imana yabwiye Mose gukora kugirango bajye bavuganiramo n’Imana.

Ryari rigizwe n’Igice cyo hanze cyo gutambiraho gisobanura umusaraba Yesu yapfiriyeho kugira ngo tube bazima tubone ubugingo buhoraho.

Icya kabiri cyari icyo koserezaho imibavu. Imana yategetse Mose ko Aroni nahagera agomba kubanza gutunganya ibikoresho ubundi akosa imibavu kandi akajya abikora mu gitondo na ni mugoroba, bivuga gusenga mu gitondo na ni mugoroba.

Ariko Dawidi na Daniyeli bo, basengaga gatatu ku munsi nyamara isezerano rishya ntiridusaba gusenga kabiri cyangwa gatatu ahubwo ridukangurira gusenga ubudasiba mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga.

Nkuko umubiri ukenera kugaburirwa kugirango umererwe neza niko n’umwuka ukwiriye kugenzerezwa.

Hari imibavu Aroni yagomba kosereza aho:

1. Umubavu wa Natafu usobanura amasengesho yo gushima, mbere yo kugira ibyo usaba ukwiriye kubanza gushima Imana, kuba yarakugize umuntu kandi igatanga Kristo kubwawe ikwiriye gushimwa.

Kuko kwizera Kristo nibyo byatumye uhinduka umwana w’Imana; Kwanga kuba umukristo ni ukwihemukira kuko uba wanze gutegurira ejo hawe hazaza kandi hirya y’uyu mubiri hari undi mubiri, kandi isi izazingwa nk’umwenda, ariko uwizera we azabeshwaho n’amasezerano.

2. Umubavu wa Kabiri ni ugusaba imbabazi,
nubwo wayishimye ariko yibwire igucure inkamba zikuvemo, kuko Imana ifite ubushobozi bwo kuvugurura umuntu. Uri muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibyakera byose biba bishize uba ubaye icyaremwe gishya.

Ibasha guhindura ururimi rwawe ruvuga nabi rukavuga neza amaso yawe atajya ahumbya agahumbya. Dawidi akora icyaha na Betisheba nyuma Natani akumubwira icyaha cye yagiye imbere y’Imana asaba undi mutima, ukwiriye kubwira Imana ikakuvugurura.

3. Umubavu wa gatatu ni ugusaba noneho ibyo ushaka
, kuko Imana itimana ariko Yesu yaduhitiyemo ikiruta ibindi aravuga ati mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi muzabyongererwa kuko Imana yari izi neza ko uzabikenera. Ibyo bindi n’abapagani irabibahereza kuko ivubira imvura ababi n’abeza. Ariko igikomeye cyane Imana yagukoreye abapagani badafite ni uko uri umwana w’Imana (Yohana 1:12-15). Nitugere mu ijuru bazugurura twinjire kuko turi abana b’Imana .

4. Uwa kane witwa icyome. Uyu uragoye kuko ni ugusengera mugenzi wawe ibyo ushaka ko Imana igukorera ikabikorera na beneso. Nyuma ushyiremo umunyu ariko kwibutsa Yesu amasezerano kugirango ayasohoze.

Yesu yadusezeranije ko icyo tuzasaba cyose mu izina rye cyose tuzagihabwa (Yohana 14:13-14). Yesu ku musaraba yaravuze ngo mu biganza byawe Data niho nshyize ubugingo bwanjye. Nawe ubitse ubugingo bwawe mu Mana, kandi ujye uza gusenga ufite intego. Amen

Past Masomo Gabriel ,