Sobanukirwa n’ibihe bitandukanye by’urukundo

Benshi mu bashakanye banyura mu bihe bitandukanye mu buzima bwabo bwo gushyingiranwa. Imibanire yabo imeze nk’indabyo zo mu busitani, kugirango zibumbure kandi zirabye, zigomba kwitabwaho hakurikijwe ibihe n’impinduka z’ikirere.

Itumba ry’urukundo

Ni igihe gitangirana n’igihe umuntu atwarwa n’urukundo afitiye mugenzi we, muri cyo gihe biba bimeze nk’aho uwatwawe agendera hejuru y’ibicu kandi yibwira ko ubuzima buzahora ari bwiza gutyo. Umuntu aba yibwira ko urwo rukundo ruzahoraho iteka kandi rukomeye; iryo ni itumba ry’ubuziranenge bw’urukundo. Ni igihe cy’ibyishimo aho byose umuntu abona ko bitunganye kandi bigenda ku murongo nta nkomyi cyangwa imbogamizi. Icyo gihe umwe wese abonamo mugenzi we ko ari ntagereranywa.

Icyi ry’urukundo

Icyo gihe abantu batangira kubona ko imibanire yabo atari ntagereranywa nk’uko babitekerezaga ahubwo ko hariho ibyo bagomba gukora kugirango babane neza. Guteshwa umutwe no gutakaza icyizere bari bafitanye n’ibindi, nibyo biranga icyo gihe.

Biba bigoye kugaragaza no kugaragarizwa urukundo ku bashakanye kuko umuntu wese abona ko atamerewe neza, ko mugenzi we atakimwishimira iteka kandi ko batagikundana nka mbere kuko ishusho y’urukundo iba yarahindutse.

Ababana iyo batiteguye kugira icyo bakora kugirango umubano wabo urambe, babivamo bagatandukana, abandi bakongera
imbaraga kugirango imibanire yabo ikomeze, bakarushaho kongera urukundo.

Urugaryi rw’urukundo

Nyuma yo kugarura imibanire myiza abakundana babuze cyangwa batakaje mu cyi, ni igihe cy’umusaruro w’imbuto zavuye muri kwa gukora cyane bashaka kugarura urukundo. Ni igihe cy’ubukungu no kunyurwa, urukundo rwabo rufite uburumbuke, icyo gihe umuntu yemera kandi akanasobanukirwa ko hari ubwo ibintu bitagenda neza kandi ko bombi bagomba kubyakira bakabifatanya.

Ni igihe cy’imirimo y’ubugwaneza no gufatanya igihe cyo kuruhuka no kunezererwa urukundo rwavutse hagati yabo.

Umuhindo w’urukundo

Iki ni igihe cyo kuruhuka, cy’ubworoherane, kandi cyo kuvugurura. Mu mibanire y’abashakanye, ni igihe cyo gukemura ibibazo bitakemutse, ni igihe kandi cyo kuva mu bwigunge.

Iyo abantu bamaze kumva ko bakundanye, bavuye mu icuraburindi cyangwa mu mwijima (pénombre) w’umuhindo, icyo gihe itumba riragaruka, bakisanga bayoborwa no kwizerana, urukundo n’ubushobozi bwinshi.

Kugirango umuntu abashe gutambuka gitwari muri ibyo bihe uko ari bine, agomba kumenya ko guhinduka ku bashakanye atabasha kubirwanya, ahubwo ko agomba kwitoza kumenya uko abyitwaramo mu gihe bibayeho.

Hejuru y’izo mpinduka zose bishingiye kuri urwo ruhererekane
rw’urukundo, abantu bagomba kumenya ko habaho ibintu bitandukanye bishobora guhungabanya imibanire yabo.

Pastor Desire