Sobanukirwa ikibazo cy’umwuma (dehydration) n’uko wa wirinda

Umwuma ubaho igihe mu mubiri amazi yabaye make cyane bitewe no kwinjiza make ku kigereranyo cyayo umubiri wasohoye mu bikorwa byose umubiri ukora, Nkuko byagaragajwe n’abashashatsi benshi b’abahanga bagaragaje ko umuntu muzima agomba kuba agizwe na 60% kugeza kuri 70% by’amazi.bitewe nuko amazi afasha muri byinshi umubiri cyane cyane nko guhuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe maze amazi akayijyana aho ikenewe hose.

DORE BIMWE MU BISHOBORA GUTERA UMWUMA

Bitewe nuko umubiri utakaza amazi biciye mu nzira nyinshi haba uko dusohoye umwuka,uko twihagaritse,uko dusohoye umwanda ukomeye (kwituma) ndetse nuko tubize ibyuya ibyo byose iyo bibaye niko amazi aba asohotse mu mubiri iyo utanyoye ibisukika ngo ugire amazi winjiza mu mubiri ibi nibyo bishobora gutera ikibazo cy’umwuma, ntibikunze gushoboka gufata ibinyobwa bihagije bitewe n’impamvu nyinshi harimo nko kuba umuntu ahora ahugiye muri byinshi ntabone uko anywa ibisukika bihagije, gukorera ahantu utabona ibinyobwa si byo gusa hari n’ibindi bishobora kugushyira mu byago byo guhura niki kibazo cy’umwuma,aha dusangamo:

Umuriro mwinshi (Fever) mu gihe umubiri wagize ubushyuhe byinshi bukageza hejuru ya 370c cyane cyane ku bana no ku bantu bakuze (abasaza n’abakecuru) ibi iyo bidakosowe mu maguru mashya bishobora guteza urupfu rutewe n’umwuma.

Gucibwamo(Diarrhea) benshi bazi nka Diarrhea ibi bishobora gutera umwuma kuko umuntu aba atakaza amazi menshi bitewe nuko umuntu aba ashaka gusohora umusarane buri kanya ,iyo iki kibazo gitinze gukosorwa umuntu ashobora kuhaburira ubuzima bitewe nuko amazi yabaye make mu mubiri. Nuhura niki kibazo ujye wihutira kujya kwivuza.

Kunyaragura(Excess urination) ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko bikunze kugaragara cyane kubarwayi ba Diyabete, abantu bakunze kunywa ibiyobyabwenge, ndetse no ku bantu bafata imiti imwe nimwe, twavugamo nkizwi nka Diuretics igasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kubira ibyuya(Sweating) mu gihe wakoze imyitozo ngororangingo aha umubiri utakaza amazi menshi bikaba byateza ibyago byo kugira ikibazo cy’umwuma.

Ubushye(burns) ku muntu wahiye aba afite ibyago byinshi byo kugira iki kibazo bitewe nuko umubiri uba watakaje amazi menshi ndetse n’ibindi bitembabuzi.

DORE IBIMENYETSO MPURUZA BY’UMWUMA

- kuma iminywa
- Gukica intege mu nteranirizo z’amagupfa
- Kubabara umutwe
- Kumva unaniwe kandi ntamirimo ivunanye wakoze.
- Kubura amarira mu gihe uri kurira.
- Gutakaza ubwenge(Unconsiousness)

NI GUTE WACA UKUBIRI N’IKIBAZO CY’UMWUMA

Umwuma nubwo ari ikibazo gishobora no gukurura urupfu mu gihe kititaweho ngo gikosorwe ariko kandi guca ukubiri nacyo birashoboka cyane.
Nkuko tubikesha ikigo cy’ubuzima na sport gitanga inama ku bijyanye ni iki kibazo cy’umwuma kivugako kugirango uce ukubiri ni iki kibazo ugomba kwinjiza amazi menshi kuruta ayo umubiri utakaza bivuzeko ugomba kunywa ibinyobwa bihagije kandi ukazibukira ibiyobyabwenge.Iki kigo kandi kivugako amazi unywa ukibyuka ntakintu urakoza mu kanywa ariyo ahanini afasha mu guca ukubiri ni iki kibazo.Ikindi kandi kugirango uce ukubiri n’umwuma uba ugomba guca ukubiri na ziriya mpamvu twavuze zitera umwuma.

www.mayoclinic.org
[email protected]