Sobanukirwa icyo ushaka, umenye n’uburyo wakigeraho

Nawomi abwira Rusi ati Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhkiro kugira ngo ugubwe neza? Nta muntu numwe utifuza uburuhukiro no kugubwa neza. Muyandi magambo ntawe utifuza amahoro n’amahirwe. Ariko tuzi neza ko ubitanga ari Imana yonyine. Kugirango tubigereho hari icyo bisaba. Nawomi yabwiye Rusi ati Wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.

Aha twakwibaza tuti : Ese tujya imbere y’Imana gute? Rusi yabanje kwiyuhagira, bivuga yabanje kozwa ibyaha, twibuke inkuru za wa mwana w’ikirara agarutse kwa se mu mabwirizwa yatanzwe habanje koga agatungwanya, Namani nawe yabanje kujya koga kugirango akire ibibembe. Iyo usomye mu nkuru za Esiteri dusanga naho ngo mbere yuko abakobwa bamurikirwa umwami bamaraga amezi atandatu batunganywa. Ikintu rero cyo kwezwa no gutunganywa biragaragara ko ari ikintu kingenzi cyane. Umuririmbyi nawe aravuga ati"Nyeza nkurubura , nyeza nk’urubura .

Nyogesha amaraso wavuye kugirango ntunganire Imana". Birakwiye ko tujya imbere y’Imana tuyitunganiye. Dusanga kenshi mu masengesho y’abakristo, umwanya munini ari uwo kwereka Imana ibibabaje. Nyamara Imana iyo ikwishimiye nta nubwo ukeneye kuvuga ibikuruhije. Umwami yabajije Hamani ati uwo Umwami akunze kubaha amugenza ate? Iyo Imana ikwishimira irakugabirwa nka Moridekayi, uva kw’irembo, uva ku kazi k’ubuzamu, ubuja n’uburetwa, uva mu miruho, mu ntambara zidashira,mu bibazo, mu bukene ukicarana n’abakomeye ugashyirwa hejuru, ukaba umutware, ukaba umutwe.

Bitavuze ko hari igihe kibaho mu buzima bwa gikristo bwo kujya mu ishuri ry’Imana, ariko iyo isaha igeze nawe ukibihagazemo neza Imana iragutabara, kuko na Morodekayi mbere yo kuba ukomeye yabanje kw’irembo acunaguzwa na Hamani. Twibuke na Hana wari ingumba isaha yarageze araseka ariko yahoraga imbere y’Imana.

Nyuma y’ intambwe yo kozwa habaho gusigwa amavuta, mu mateka ya Bibiliya amavuta yasigwagwa abo Imana yabaga yihitiyemo yatanze n’itegeko ryuko babimika, tureke iby’iki kigihe umuntu yimika uwo ushatse mu gihe abishakiye. Imana idutabare.

Abami n’abatambyi bari abantu badasanzwe bari bafite amategeko abagenga, bari abantu bagombaga kwitwararika cyane, mu gitabo cyo kuva 28:36 usomye izo nkuru hari amagambo avuga ngo Yerejwe Uwiteka. Uwo ni Aroni bavugaga. Ntitukiri mu bihe by’abami n’abatamyi kuko Umwenda ngo wari ukingirije ahera waratabutse ngo twigerereyo, ariko birakwiye ko tujya imbere y’Umwami w’abami tuboneye. Bowazi yabwiye Rusi ati abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye.

Rusi yabwiwe ko atagomba kumenyekanisha kuri Bowazi atararangiza kurya no kunywa. Halleluaaaa. Ubundi iyo dusomye Zaburi 100:4 Dawudi aravuga ngo Mwinjire mu marembo ye mushima , no mu bikari bye muhimbaza, mumushime musinngize izina rye. Imana ihabwe icyubahiro birakwiye ko nyuma yo kwiboneza tujya imbere y’Imana duhimbaza dushima nayo igahagurukira no gushaka uwo muntu uwo ariwe uwo urimo kunezeza umutima wayo.

Erega burya Dawudi yari azi kuguyaguya Imana. Iyo umuntu akunezerewe ntacyo umuburana. uretse ko ku Mana yacu byo birimo n’akarusho kuko ireba mu mutima iguha utanasabye kuko ngo mbere yuko dusaba tuba twahawe. Twirinde kuba ba Maritha tube ba Mariya. Yesu adushoboze.

Bowazi nawe yarashigutse abona umugore uryamye ku birenge bye. Birakwiye ko tuba ku birenge bya Yesu. Ibyo twifuza byose niho biri. Ijambo ry’Imana riravuga ngo dushake ubwami bw’Imana no gukiranuka ibindi tuzabyongererwa.

Bimwe mubyo Rusi yakuye Ku mbuga ya Bowazi :

Faveur
Ubutunzi (Sayili)
Gakondo-umurage (Heritage)
Umugabo
Urubyaro rw’umugisha (Yesayi, Dawudi,....)
Kubera umugisha ab’Abisirayeli
Kwamamara

Amahoro y’Imana abane natwe twese.