Sobanukirwa ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( Igice cya 2)

Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1Ngoma 4:10 (Igice cya 2)

Yabesi yasabye Imana umugisha

1. Umugisha: Umugisha utandukanye n’ubutunzi. Abantu benshi biruka inyuma y’ubutunzi, ariko ntibabushyikira ahubwo burabasiga.

Umugisha uba ku muntu akawugendana aho agiye hose, kuko Imana yabwiye Aburahamu ngo “Nzaguha umugisha, kandi nzaguhindura umugisha.” Bibiliya iravuga ngo umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, ariko urebye neza ubutunzi bw’abantu buba burimo imibabaro myinshi. Kuba umugisha ni ikintu gikomeye cyo kwishimirwa, kuko bizatuma hakira benshi ku bwawe. Yosefu yari umugisha muri Egiputa, kuko Bibiliya ivuga ngo icyo yakoragaho cyose cyagiraga umugisha. Kugeza ubwo abereye umugisha igihugu cyose.

Ibyo ntibyakorwa n’uko ufite ubutunzi, kandi n’ubwo wabukoresha wakiza imibiri gusa mu mitima ntuhagere kandi umuntu ni umwuka. N’aho yagira ibingana iki ariko ubugingo butameze neza nta cyagenda. Tube umugisha kandi dusenge Imana iduhe umugisha, ariko twe ubwacu twarahindutse umugisha.

Ntibivuga ngo kuba uri umuntu w’Imana utazahura n’ibibazo, ahubwo menya ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8:28). Ibyo byakubayeho Imana izabihindura ubuhamya bukomeye. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo uwavuga ay’ubuki nta waburya. Kuki? Inzuki zikura ubuki ahantu habi bamenye amafu, n’ahandi... Ariko izindi zigakura ubuki mu ndabyo, zabivanga zigakoramo ubuki bwiza. Nawe Imana izafata ibyo wanyuzemo bibi ivange n’ibya none byiza, bibyare ejo hazaza heza huzuye amashimwe.

Yabesi yabayeho yaratereranywe. Wenda nawe ni uko byakumereye, ariko nyuma asenze Imana ihindura ibintu. Humura ejo hazaza hawe ni heza, numenya ko Imana ihindura amateka y’umuntu ukabyizera. Abaheburayo 11:1 haranditswe ngo “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba.” Burya Dawidi yari umunyamugisha, Sawuli ari umutunzi ariko atagira umugisha w’Imana! Tandukanya umugisha n’ubutunzi, bizagufasha kutifuza ibivuye mu butunzi bubi kandi unyurwe n’uko Imana yakugize.

Biracyakomeza.......ntuzacikwe n’igice cya 3
Wifuza kuzajya ubona inyigisho mu buryo bukoroheye ukaba ukoresha whatsapp twandikire kuri +250788422984
Email:hadesire@yahoo.fr
Pastor Desire@agakiza.org