Sobanukirwa ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( Igice cya 1)

" Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10"

Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.

Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye uburenganzira mu buzima. Usanga barabayeho mu buzima bwo kumwara, guseba, gusonza, kwangwa n’imiryango, kubura umutekano, gutabwa, kutitabwaho, guhemukirwa n’ibindi. Ariko Yesaya 61:7 haravuga ngo “Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo.” Yoweli 2: 25 haranditswe ngo “Nzabashumbusha imyaka yariwe n’inzige.”

- Yabesi amaze kumenya ko hari Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu bikaba bishya, ajya kuyishaka yumva ko ibishoboye (kuko hari n’abayisenga bumva ibyababayeho bidashoboka ko bibavaho).

- Agahinda yari afite yumva nta muntu uwo ari we wese washoboraga kukamumara. Ikibazo ni uko abantu benshi ibibazo byabo babibwira abandi bantu kandi na bo nta cyo babikoraho kuko na bo bafite byabo. Nta cyo umuntu yakumarira kuko na we hari igihe aba afite ibikomeye kuruta ibyawe.

- Yabesi ageze ku Mana ayisaba ibintu bine: 1. Ayisaba umugisha 2. Ayisaba kumwagurira imbago 3. Ayisaba kumurinda ibyago 4. Ayisaba ko ukuboko kwayo kubana na we. Bibiliya ivuga ko Imana yamuhaye ibyo yayisabye byose.
Ubutaha tuzarebera hamwe ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ntuzacikwe.......

Niba wifuza kuzajya ubona inyigisho buri gihe no kuba umwe mubagize agakiza family watwandikira kuri email:hadesire@yahoo.fr
Ukoresha whatsapp ni +250788422984
Pastor Desire@agakiza.org