Sobanukirwa byinshi ku kwezi k’umugore.

Iyi nyandiko yagufasha kumenya iby’ibanze ku kwezi k’umugore, imyitwarire ikwiye mu gihe cy’imihango y’abagore n’abakobwa, ndetse n’ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uyirimo.

Buri mugore n’umukobwa n’umukobwa umaze kuba umwangavu,aba agomba kumenya ukwezi kwe,kuko ukwezi k’umugore n’ umukobwa kuba gusobanuye byinshi ku buzima bwe, kubyitaho ni ingenzi cyane.

Ukwezi k’umugore ni uruhererekane rw’impinduka mu rwungano rw’imyororokere, ku bagore ndetse n’abakobwa bamaze kuba abangavu, zibaho buri kwezi. Ubusanzwe umugore n’umukobwa bagira uturerantanga tubiri,kamwe kaba kari ibumoso, akandi kari iburyo. Mu gihe cy’ukwezi, akarerantanga kamwe gasohora igicyangwa se intangangore, kuko hasohoka igi rimwe kandi hari uturerananga tubiri, uturerananga tugenda dusimburana gutanga igi cyangwa intangangore. Niba uku kwezi akarerananga ki bumoso gatanze igi,ukwezi gukurikiyeho,akarerantanga ki buryo niko kazaritanga.

Iyo igi risohotse mu turerantangan rijya gutegereza intangangabo, ritegerereza mu miyoborantanga. Iyo iryo gi ritegereje intangangabo ikaza, mbese umukobwa cyangwa umugore yahuye n’umugabo, intangangabo n’intangangore bigahura nibwo habaho gutwita,hanyuma hataboneka intangangabo,niho habaho imihango(ibi biba bigomba kubaho buri kwezi).

Ni ryari bavugako umuntu ari mu mihango?

Bavuga ko umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango igihe mu gitsina cye hari gusohokamo amaraso,aya maraso asohoka ni intangangore, yategereje intangangabo ikayibura, hanyuma igashwanyuka ndetse n’aho yariri hakangirika, amaraso asohoka aciye mu gitsina cy’umukobwa bitewe niyo mpamvu twavuze iyo niyo mihango.

Ni iyihe myitwarire iboneye umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango aba akwiye kugira.

 Isuku:Mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango aba agomba kugira isuku, akoga nibura kabiri ku munsi,agakoresha ibikoresho bifite isuku ndetse akanabihindura nyuma y’igihe gito.
 Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe uri mu mihango
 Kugerageza gukora imyitozo ngororangingo
 Kugerageza kugira akanyamuneza mu gihe cy’imihango

Dore ibiribwa ukwiriye kurya mu gihe uri mu mihango.

Bitewe nuko abagore ndetse n’abakobwa bamwe na bamwe bagira impinduka mbi mu muburi nko kugira umanabi, kubabara bikabije cyangwa byoroheje,n’ibindi, niyo mpamvu mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango aba akwiye kuboneza imirire. Ibyo bimufasha gutandukana n’impinduka mbi zishobora kumugeraho mu gihe cy’imihango.

Bimwe mu biribwa akwiriye kurya harimo:

 Kunywa amazi ahagije bifasha umubiri muri byinshi,harimo guhorana amahumbezi, kutagira umwuma, n’ibindi, mu gihe cy’imihango ni byiza kunywa amazi meza kandi ahagije.
 Kunywa yawurute(Yogurt), ifasha igogora gukora neza, bityo mu gihe cy’imihango ugatandukana n’ibibazo bitandukanye bishobora gufata ibice bimwe na bimwe by’urwungano ngogozi.
 Imboga nyinshi cyane cyane izifite ibara ry’icyatsikibisi ni ingenzi kuko zikungahaye ku myunyu ngugu ifasha mu gukuraho no kugabanya uburibwe mu gihe cy’imihango
 Ibishyimbo n’amashaza nabyo ni ingenzi cyane kuko bikungahaye kuri fibres zifasha mu kurinda ikibazo cy’impatwe gikunze kwibasira abagore n’abakobwa batari bake mu gihe cy’imihango
 Kurya amafi ya salomonela biba byiza cyane mu gihe uri mu mihango.
 Kurya imineke ndetse n’inanasi bikungahaye kuri manganese ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri,mu gihe cy’imihango ni byiza kubirya ku rugero rwo hejuru kuko bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri.

Munyandiko itaha, tuzabagezaho uko umugore cyangwa umukobwa yamenya iminsi igize ukwezi kwe.Ntimuzacikwe.

Source: www.womenhealth.gov
[email protected]