So wo mu ijuru aziko mubikeneye!

“ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi so wo mu ijuru aziko mubikwiriye byose” (Matayo 6:32)

Iri jambo rifite imbaraga mu buzima bwanjye, kandi ni intwaro ikomeye watsindisha satani. Kubibwira satani, ninko kumubwira ngo “ subira inyuma yanjye satani kuko papa wanjye arabizi” Imana ishimwe. Kuba abizi, nabyo bifite ikindi bisobanuye gikomeye kuko Data niwe utwara abatware, ni Umwami, yitwa Imana ishobora byose, ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba, ntajya abura uko abigenza, kandi ngo nta cyiza azima abagenda batunganye.

Iri jambo ryavuzwe na Yesu abuza abantu ngo ntibakiganyire nubwo mu bigaragara haba hari impamvu zagatumye wiganyira. Muri Bibiliya ijambo ry’Imana babyita “ Kubunza imitima”.
“ Nicyo gitumye mbabwira nti: Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti tuzarya iki? Cyangwa muti tuzanywa iki? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo : Tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya? Umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere, ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo. Mwebwe se ntimubiruta cyane. Ninde murimwe wiganyira Wabasha kwiyunguraho umukono umwe?.... Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? ” Matayo 6:25-33

Imana itubabarire kwiganyira. Mbega ukuntu iri jambo riramutse ribaye rizima mu buzima bwacu twaryama tugasinzira! Mbega ukuntu twibutse ko Data wo mu ijuru abizi twaruhuka umutima tukagubwa neza! Ikibazo, twumva ari papa w’abandi si Data, kandi ntitwizera neza ubushobozi bwe n’ubushake afite mukudufasha no kutwitaho.
Ubundi se ngo iyo twiganyiriye twiyungura iki!

Byonyine kuba uriho byagombye kuguha , kumpa ikizere ko n’ibindi Imana izabikora. Icyampa Imana ikansobanurira, ikabasobanurira aya magambo. Icyampa akava ku mpapuro za Bibiliya akandikwa ku nkingi y’umutima wanjye nkayafata nk’ukuri. Data arabizi, Papa aziko mbikeneye. Icyampa nkamenya ko mu bwami bw’Imana nduta indabo n’inyoni zo ku gasozi.

Ibihe byiza. Bwira Umutima wawe ko Imana /Data abizi.