Siriya: Abakirisitu bakomeje kwicwa bazira kwanga kwihakana Yesu

Umu pasiteri w’umukirisitu muri siriya yatangaje ko abakirisitu bari kwicwa mu ntambara zimaze igihe zibasiye iki gihugu kuko baba babasaba kwihakana Yesu, agaragaza ko abarokoka ubu bugizi bwa nabi bakeneye ubufasha.

Umuryango utanga ubufasha bwa Bibiliya muri iki gihugu, amahugurwa, gufasha abahuye n’ihungabana ndetse n’ubundi bufasha watangaje ko amatorero menshi yabaye amatongo bitewe nuko izi ntagondwa zitwaje ko hari intambara zisenya insengero zose. Ariko hari abakirisitu banze guhunga bakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Abayobozi b’amatorero ya gikirisitu barihanangirijwe babuzwa kongera gukora ibikorwa by’ivugabutumwa, ndetse abandi bagiye bahasiga ubuzima mu bihugu by’uburengerazuba bwo hagati.

Edward yatangaje ko ariko abantu bakomeje kwakira Yesu nubwo bimeze gutya, atanga urugero rw’umuryango wahindutse nyuma yo kugereranya Bibiliya na korowani.

Yagize ati ‘’hari umugabo n’umugore bashatse kugereranya Bibiliya na korowani. Uko bakomezaga kubisoma niko bagendaga bahishurirwa uburyo bakwiriye gukurikira Imana yanditse muri Bibiliya, bitewe n’urukundo, ubugwaneza, n’imbabazi bayisanganye. Agaragaza ko hari n’abandi basomye bibiliya birangira bahindutse abakirisitu.

Edward agaragaza ko gutanga imbabazi ari ikintu kibagora cyane bitewe n’akarengane bakorerwa, ariko Yesu abaha imbaraga zo gutanga imbabazi.

Yagize ati ‘’biragoye kubabarira cyane iyo ari bantu bo mu umuryango cyangwa inshuti iyo bishwe bazira akarengane, ariko kuko Yesu yadusabye kubabarira abanzi bacu no kubakunda turabikora. Twongerwamo imbaraga no kumva bene data bo ku isi yose badusengera.’’

Uyu mupasiteri asaba abakirisitu ku isi yose gukomeza gusengera abakirisitu muri Siriya, agaragaza ko ubufasha bw’amasengesho ari ubufasha bukomeye cyane, aravuga ngo ndashaka kubwira abakirisitu ko inkuga yabo y’amasengesho ivuze byinshi kuri twe.

Siriya iza ku urutonde rw’ibihugu 21 ku isi aho imibare igaragaza ko abakirisitu hafi 100% bahuye n’akarengane ku urutonde rwa World Watch List 2017.

Christianpost.com