Singiza Music Ministries yateguye igitaramo cy’amashimwe yise “Thanksgiving Celebration Concert”

Nyuma y’ibitaramo bitandukanye byo kumurika album yabo ya mbere yitwa “TUKUMENYE”, Singiza Music Ministries yateguye igitaramo cyo gushima Imana bise “Thanksgiving Celebration Concert” kizabera muri Auditorium ya Kaminuza y’ u Rwanda i Butare ku wa gatanu tariki 28 Gashyantare, 2014 guhera saa moya z’umugoroba (l9h00’).

Iki gitaramo gifite intego igira iti “Dimushime Uwiteka Twambaze izina rye, Twamamaze imirimo yakoze mu mahanga. Tumuririmbire, Tumuririmbire ishimwe, Tuvuge imirimo itangaza yakoze yose. Twirate izina rye ryera, Imitima y’abashaka Uwiteka yishime” Zaburi 105: 1-3.

Muri iki gitaramo bazahimbaza Imana mu ndirimbo, imbyino gakondo na drama. Bazaba kandi bari kumwe n’umuhanzi Rene Patrick.

Mu mwaka ushize wa 2013, Singiza Music Ministries yakoze album tour imurika album yabo “Tukumenye”, bakaba barakoreye ibitaramo i Butare muri Auditorium, i Burundi muri CLA, ndetse n’i Kigali muri New Life Bible Church.