Siko bizaba ntawo mu bamutegereza uzakorwa n’isoni

Uwiteka ni wowe ncururira umutima, Mana yanjye ni wowe niringiye. Ne gukorwa n’isoni. Abanzi banjye be kunyishima hejuru. Siko bizaba , mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni, abava mu masezerano ari nta mpamvu , nibo bazakorwa n’isoni. Zaburi 25: 1-3

Éternel! J`élève à toi mon âme Mon Dieu! En toi je me confie, que je ne sois pas couvert de honte! Que mes ennemis ne se réjouissent pas à mon sujet! Tous ceux qui espèrent en toi ne seront point confondus; Ceux-là seront confondus qui sont infidèles sans cause. Psaumes 25 :1-3

Ayiiii, Uwiteka we, ni Wowe twuburiye amaso, twe gukorwa n’isoni ! Iyi zaburi, ni zaburi yanjye, kuko iri mu magambo y’Imana yamfashije kuva nakwakira agakiza, ariko ngo siko bizaba, ntawo mu bategereza Imana uzakorwa n’isoni , ngo keretse abava mu masezerano nta mpamvu, uretse ko nta nimpamvu nimwe yemewe yo kuva mu masezerano wagiranye n’Imana.

Sinzi niba mwese muzi icyo bita gukorwa n’isoni! Ni ikintu kikubaho, ugashaka aho wihisha ukahabura, ukajya ubura n’inzira wanyuramo, ukumva utifuza guhura n’abantu bari bakuzi, ukaba ari wowe uhinduka ikiganiro kubera impamvu yaguturutseho cyangwa itaraguturutseho. Kiba ari igihe cy’umubabaro

Dawidi wanditse iyi zaburi, biragaragarako azi uburemere bwo gukorwa n’isoni, ariko yihamagarira Imana ati : Mana yanjye, undinde gukorwa n’isoni, ati: nako ntibishoboka ko umuntu yakwizera, ngo akorwe n’isoni.!!!!

Bijya bishyika ko abantu bakeka ko wakozwe n’isoni, ariko Imana yo ikabona utakozwe n’isoni, ahubwo ko ibyawe bikwiye kujya ahagaragara, kugirango umunsi yagushubije nabwo bizajye ahagaragara, amashimwe bayahereze Imana. Imana ishimwe cyane.

Fata urugero rwa Moridekayi igihe Hamani yashakaga kumumanika ku giti, mu by’ukuri umuntu yabonaga ko akabayuda kashobotse, ndetse ko abayuda bamwaye , bakozwe n’isoni, ariko Imana yacu ijya iseruka hageze, Imana ishimwe cyaneeee , Iyo hageze Iraseruka, kandi iseruka nk’Imana kuko ntawo mu bayitegereza ujya ukorwa n’isoni.

Humura muvandimwe, keretse niba atari Imana utegereje, uyitegereze gusa nturambirwe. Kandi humura ngo ntawo mu bamutegereza uzakorwa n’isoni. Wumvaga ugiye gukorwa n’isoni! Iri jambo, rifate urigire iryawe, kuko no mu muriro irakora, ibyitwaga isoni, bigahinduka ishimwe rivamo ubuhamya buzakomeza abari bananiwe.
Ibihe byiza.