‘’Sigaho gukomeza ugerageza kwemeranya n’icyaha cyawe.’’

‘’Bahamagara Loti aramubaza bati:’’Abo bagabo binjiye iwawe iri joro bari he?’’Basohore turyamane nabo.’’Itangiriro 19:1-5

Igihe cya nyacyo cyari kigeze kuri Loti. Abagabo b’Abanyasodomu bari bakikuje inzu ye, basakuza. Bategeka Loti gusohora abamarayika babiri bari binjiye mu nzu ye, kugirango babafate ku ngufu.

Mbega ibintu byari bikomeye! Ikintu cya mbere Loti yagombaga gukora ni kugerageza kumvikana nabo banyasodomu. Kuba Loti yari atuye ku marembo y’umudugudu bigaragaza ko ashobora kuba yari umucamanza waho. Yagerageje kumvikana naba banyesodumu kugirango ntatakaze ubunyangamugayo bwe, kugeza ubwo abita ‘’benese’’, bigaragaza ko nta buremere yahaga icyaha cy;abo banyesodomu.

‘’Arababwira ati: Benedata,ndabinginze mwe gukora icyaha kingana gityo! Nimunyumve: Mfite abakobwa babiri bakiri sugi. Ndababazanira, mubakorere ibyo mushaka, ariko mwe gukora kuri abo bagabo, kuko bari musi y’ipfundo ry’inzu yanjye.’’Itangiriro19:6-8

Umuhanga muri theologie yanditse ko Loti yari azi ko abakobwa be ntacyo bari bubatware,kubera ko abo banyesodomu bari abatinganyi. Wenda Loti yibwiraga atya ati ngo:’’Aba bagabo ni abatinganyi, barashaka kwishimisha bari hamwe, kugira ngo bahaze irari ryabo.

Ntacyo bakora ku bagore. Nimbaha abakobwa banjye, bazabangarurira mu gitondo ntacyo babakozeho.’’

Mbega ubusazi! Niyo byaba ari ukuri, Loti yagerageje gusimbuza icyaha kimwe ikindi. Ntabwo bishoboka gusubiza inyuma irari ry’ubusambanyi. Uru rugero rwa Loti rutugaragariza uburyo ki icyaha cyihishe kigira ingaruka ku mukiranutsi, ubayeho mu kudasobanukirwa.

Icyaha Loti yari afite cyamushyize ahantu hateye ubwoba , kuburyo yari yiteguye gutanga ikintu icyaricyo cyose, harimo n’umuryango we, kugirango yihagarareho!

Loti ntabwo yari yiteguye guhangana n’ukuri kw’ibintu. Yagerageje uko ashoboye, anyura ku ruhande, agaca inyuma y’ukuri, kandi Imana yarashakaga kumubohora.

Bakundwa, iyi ni imyitwarire ya benshi mu Bakristu, bihumuriza bo ubwabo, bakibwira ngo:’’Imana yanjye ni Imana y’ubuntu. Yankijije ibyaha kera, na none izongera inkize.’’ Oya! Imana Iratubwira binyuze muri ubu butumwa, ngo ntukongere kugerageza kuburana n’icyaha, ugakora utwaha duto kugira ngo ureke binini. Byose bigomba kurekwa, byaba ibinini cyangwa bito!

Ubutumwa bwaDavid Wilkerson bwasemuwe na Isabelle