Si amagambo, Imana irumva igasubiza

“Uyu munyamibabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ibyago bye byose.” Zaburi 34.7

Hari abahamya benshi b’iyi nteruro ko Imana yumva, nubwo turi bwifashishe ingero zanditse muri Bibiliya ariko mu by’ukuri, Imana yubatse amateka atandukanye haba mu gihe cya kera ndetse no muri iki turimo, ibasha kumva intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro, ngira ngo iyaba Bibiliya icyandikwa hari ibindi byajya kongerwamo kuko uko yahoze kera, uyu munsi niko iri kandi ijambo ryayo rihamya ko ari ko izahora iteka ryose.

Reka dufatire urugero ku mugore witwaga Hana, wari ufite ikibazo cy’ubugumba (Kutabyara). Umubabaro yahoranaga wari ukabije, nuko yigira inama yo kubibwira Imana. Imana ntabwo yirengagije amarira y’uwo mubyeyi ahubwo yaramusubije, ititaye kumyaka yari afite, Imana yamuhaye umwana amwita Samweli, izina rivuga ngo” Imana irumva” Kubera iki?

Hana yashakaga kumvikanisha ko Imana yumvise gutaka kwe ikamusubiza. Ibi bituma umuntu wese yibaza ku Mana nta gisubizo kindi yabona kitari ukuvuga ko Imana yumva amasengesho kandi ko isubiza.

Imana iragukunda kandi yifuza kukumva.

Hariho itandukaniro hagati yo gutega amatwi no kumva. Imana igutega amatwi kandi ifite ubushake bwo kumva icyo ushaka kuyibwira. Ni kubw’iyo mpamvu mu butumwa bwiza bwa Yesu wasangaga abantu bamukurikira ari benshi. Yabategaga amatwi ntawe yirengagije hanyumva akumva icyo bashaka kandi kubw’ubuntu bwe akabasubiza.

Intebe y’ubuntu y’Imana izengurutswe n’abantu benshi bafite ibyifuzo, bimwe bimeze nk’ibyawe ibindi biratandukanye, ariko muri ibyo byose Imana ntiyakuburira umwanya, ikwiriye isi n’ijuru, iyo ipfumbatuye igipfunsi cyayo ibibaho byose birahaga Zaburi 145:16
Imana ntiyakwirengagiza isengesho ryawe, ntabwo yakwima amatwi gutaka kwawe, amaboko yayo ntabwo ari magufi, Uwiteka ashobora kukumva kandi akakurengera. Kubara 11:23a

Amaso y’Uwiteka ahora ku bakiranutsi ndetse n’amatwi ye ahora yumva gutaka kwabo, mbese yabumvira ubusa? Oya Imana irumva kandi irasubiza, ntireba igihe kirekire umaze, cyangwa ngo irebe ibisekuruza byawe, upfa kuba waje n’umutima wawe wose, ntucike intege wowe ukomeze usenge, igihe gikwiriye uzabona gutabarwa.

Imana yasubije Hana ikamuha Samweli, nawe ishobora kukumva ikagubiza, niyo mpamvu ukwiye kujya imbere yayo ukayereka umubabaro wawe, uyibwire ko uyifuza kandi uyishaka, ndabizi ko idashobora kukwirengagiza, uzabona igisubizo giturutse kuri Yo. Amen.