Shishoza neza mu mahitamo yawe

“Luka 10:30-34” Iyi nkuru ni iy’umugani Yesu yaciriye abigishwa be ndetse n’abigisha mategeko nyuma y’aho bamugeragezaga bamuza ibibazo bitandukanye, “Bati wakora iki kugirango ubone ubugingo buhoraho? Bati mugenzi wawe ninde”?

Muri uyu mugani yavuzemo amazina agera kuri 6, ariyo:

i. Umuntu
ii. Yerusalemu
iii. Yeriko
iv. Abambuzi
v. Umulewi n’Umutambyi
vi. Umusamariya mwiza

Reka nyavugeho gato natangiramo ubutumwa bw’’ihishurirwa nakuyemo!

YERUSALEM: Isobanuye ngo ni Urufatiro rw’amahoro/Imana (Foundation of peace/God).

- Mu mateka bakavuga ko Yerusalemu yari ahirengeye
- Bibiliya itwereka ko amahoro nyayo aba muri Yesu, kuko muri Yesaya yitwa Umwami w’amahoro, Mu yandi magambo kuba muri Yerusalemu bisobanuye cg bigereranywa no kuba mu gakiza/mu Mana

YERIKO: Isobanuye impumuro
- Mu mateka bakavuga ko yari mu mubande hafi y’inyanja
- Inyanja rimwe na rimwe isobanura isi, Mu yandi magambo, kuko Yeriko yari hafi y’inyanja yagiraga impumuro y’isi (inyanja)

Inkuru twasomye iravuga ngo umugabo yarimo ava I Yerusalem AMANUKA ajya Yeriko.
* Mu yandi magambo yavaga ku urufatiro rw’amahoro ajya ku mpumuro y’isi.
* Yavaga mu Mana ajya mu by’isi
*Yavaga mu gakiza ajya mubinezeza by’akanya gato.
*Yajyaga kumva uko ab’isi babayeho, etc.
*Yajyaga gushakira amahoro aho ataba.

- Ngo yahuye n’Abambuzi baramwambura, baramukubita bamusiga yenda gupfa.
* Abambuzi ndabagereranya na satani/umwanzi, Bibiliya itubwira neza ko Nta kindi cyazanye umwanzi uretse kwiba, kwica no kurimbura (Yohana 10:10)

Umwanzi atwiba ate? Iyo ashyize igitekerezo kibi muri wowe, maze akakumvisha ko ari cyiza, nawe ukacyita icyawe nyamara ari icya satani. Aha ndabaha urugero : Yesu ya arimo kwigisha abigishwa be uburyo akwiriye kubambwa, Maze satani azanira igitekerezo Petero ati: mubwire ko ataribyo ko abambwa ndetse ko uzarwanya uzashaka kumubamba, Nuko Petero kubwo kudashishoza mu mahitamo y’ibitekerezo n’ibyemezo ahita yita igishuko cya satani nk’igitekerezo cye ndetse abibwira na Yesu.

Iyo ukomeje muri ayo mahitamo mabi, Satani arakwica, mu yandi magambo arakugusha, ukagwa mubyaha, Nyuma wapfana ibyaha akaba aranakurimbuye.

Ariko Imana ishimwe ko uwo mugabo atapfuye. Bibiliya iti: Umukiranutsi wanjye naho yagwa ntazarambarara. Iyo ukomeje gusoma Luk 10: 31-32 “Nuko Umutambyi amanuka muri iyo nzira amubonye arakikira arigendera, N’umulewi nawe atyo.

Dore impamvu (Umutambyi n’Umulewi) bamubonye bakigendera, ni uko nabo barimo bamanuka bajya Yeriko, Nta munyantege nke ubwiriza undi, Kandi nta rwego umuntu ageraho satani atamushukiramo

Hari abakozi b’Imana benshi dufite mu matorero yacu, ndetse turanabemera cyane kubw’impano bafite n’inshingano ariko mu mitima yabo bari munzira bamanuka babjya I Yeriko, Ibinezeza by’isi byabatwaye imitima, Ubujura, uburiganya, ubusambanyi, n’ibind…i Baba mu rusengero ariko imitima yabo yuzuyemo irari na kamere ry’iby’isi.

Niba nawe wumva umeze utyo ukeneye Umusamariya mwiza, Umusamariya mwiza ndamugereranya na Yesu. Yohana 10:10 Ngo “ ariko Yesu yazanywe no kugirango zibone ubugingo kandi bwinshi.

Luk 10: 33. Ngo Umusamariya mwiza yari ari mu rugendo, amubonye amugirira impuhwe, n’uko aramufata aramupfuka, amwomoza amavuta ya Elayo, Ayo mavuta niyo yongera guhembura ubusabane bwawe n’Umwami wawe

Ikitonderwa: Ukeneye amavuta mashya buri munsi, nk’uko Dawidi yahoraga ayifuza muri Zaburi ya 92 kugirango ashobore kunesha ibishuko n’amajwi y’umwanzi atuma tugira amahitamo mabi, ajyanye n’irari ry’iby’iyi si, Ifashishe iteka Umwuka Wera mumahitamo yawe.

Imana iduhane umugisha. Peter Gervais Bushayija (bushpet@hotmail.com)