Shaka uko wamenye Yesu.

Mu rwandiko Paulo yandikiye abafilipi Paulo avuga kubana n’Imana kwe. Kubana n’Imana birenze idini (religion). Bifata igihe kugirango Umwuka w’Imana aganze umwuka w’umuntu kandi bifata igihe kugirango umwuka w’umuntu wumvira Umwuka w’Imana. Umwuka w’Imana nturwana natwe, uravuga hanyuma ukadutegereza…

Muri abafilipi igice cya 1 Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “Tunezerwe mu Mwami”. Tunezererwe imirimo yose ikora mu buzima bwacu no mu bw’abandi.
Igihe tugaruka ku musaraba, tunezererwa mu Mwami nubwo ibibazo dufite biba bigihari abatubona baratangara kuko batumva ukuntu dushobora kunezerwa tugifite ibibazo.

Ntakigereranyo ku buntu bw’Imana – hari ubundi butumwa bwavugaga imirimo twagombaga kubanza gukora kugirango TUBONE AGAKIZA. Ariko Intumwa Paulo yise “imbwa” abo bantu bazanaga ubutumwa bupfuye ! N’uyu munsi hari ubutumwa BUPFUYE butubwira ngo Agakiza kacu = Yesu + IMIRIMO (amasengesho, umubatizo, ibya cumi,….). Nyamara AGAKIZA ni UBUNTU TWAGIRIWE nta MURIMO TWAKOZE.

Hari bamwe bashyiraga “confidence yabo” mu mirimo bakoraga, mu gukebwa kwabo, … ariko Paulo abereka ko niba byari iby’ishyaka nawe yice abakristo benshi, niba byari iby’amaraso yari umuheburayo niba yari iby’ubwenge yari yarize ku rugero ruhambaye,… Paulo yashatse kubereka ko ibyo byose atari byo byakiza umuntu.
Hari ibintu byinshi tutazabona ku Mana KUGEZA HO twisubiramo, tukareba ibyo twishingikirizaho.

Hari itandukaniro hagati yo kwatura no kwihana. Abantu babajije intumwa ngo : “ Ese bagabo Bene Data, dukore iki ?”, babasubiza ngo “ MWIHANE”. Muhindure “Attitude”, uburyo uvuga, ureba, ugenda, uburyo ukora ibintu NKUKO IMANA ISHAKA. Duhitamo gucumura ! Kandi iho twihannye DUHITAMO na none kugenda uburyo Imana ishaka. Paulo yajugunye, YAHISEMO kujugunya ibyo yishingikirizagaho KUGIRANGO AMENYE YESU.
Kumenya Yesu Paulo yashakaga byarengaga kujya ku rusengero, byarengaga kuririmba, byarengaga uburyo tumenya abantu ku kazi cyangwa ku ishuri. Yize amategeko y’Imana ariko yashakaga KUMUMENYA.
Ese wowe uramuzi ? Ugeze he umuzi ?

Intego yadushyiriyeho ku isi ni UKUMUMENYA no KUBANA NAWE. Agakiza si ibyiyumvo byacu, Agakiza ni kubana nawe !
Ni igihe cyo kwiyanga. Kwanga ibyo twumva bifite igiciro kubwo kumuronka. Paulo yavuze ngo : “Ninguma mfashe ibyanjye bya kera ntibizatuma mumenya”.

Ese wowe n’ ibiki ufashe bikubuza kumenya Yesu ?
Ijambo ry’Imana riravuga ngo : “Ibyo wamenye, ubigenderemo kandi ube byo !”

Ese wamenye iki ? Ubishyira mu bikorwa ? Wahindutse byo ?
Uyu munsi ni umunsi wo kongera GUHITAMO ! Waba ukeneye kwihana cg kongera kwihana ?

Ese waba utamuzi cyangwa ngo umuhe ubuzima bwawe ?
Hitamo neza, hitamo kumumenya, kumenya Yesu !

Pastor Norman Desire
source: omegarwanda.org