Saida ufite ubumuga bwo kutavuga yakubiswe azira ko ari umukirisitu hirengagijwe amategeko amurengera

Saida ni umwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga atuye muri Aziya yo hagati yakiriye agakiza wenyine mu muryango we wose, nubwo akiri muto kandi akagira n’ubwo bumuga ntibimubuza guhura n’akarengane.

Muri Aziya yo hagati abakiristu bararenganywa bikomeye. Amategeko muri ibi bihugu avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntawemerewe kubakubita ndetse bagira uburyo bacungirwa umutekano kugirango hatagira ubahohotera.

Umuyobozi w’umuryango wita ku bafite ubu bumuga Rob Myers ndetse agakurikirana n’ikoreshwa ry’imvugo ikoreshwa n’abafite ubu bumuga avuga ko babakingira kugirango ikibazo bafite utongerwaho ibindi.

Rob Myers avuga ko Saida ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nubwo akiri muto umuryango we nyuma yo kumenya ko yakiriye Yesu batangira kujya bamukubita, abaturanyi bagahamagara polisi bitewe n’urusaku rwinshi bumwumvanaga bitewe n’uburyo yakubitwaga, polisi yahagera igasanga yakubiswe, ariko ikavuga ko ari ibibazo byo mu muryango batabyivangamo.

Nubwo umuryango we uziko Saida abafite ubudahangarwa wakoje kumukorera ihohotera bimuviramo no kajyanwa mu bitaro kubera ibikomere. Umuryango mpuzamahanga ukurikirana ubuzima bw’abafite ubumuga bwo kutumwa no kutavuga ariko wamubaye hafi umukorera ubuvugizi ndetse ukomeza kumenyesha inzego z’umutekano uburyo Saida agikomeje kurenganwa, ndetse ko zasaba umuryango we ukareka ibi bikorwa byo kumugirira nabi, cyangwa bakumushakira ahandi hantu yajya kuba hatari mu muryango we.

Myers asaba abantu gusengera abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakira agakiza kugirango Imana ihumure amaso y’ababafata nabi ifashe n’umurimo bakora wo kubafasha, Imana ibahe umutekano, bakomeze inzira batangiye be gucika intege.

Abagize umuryango wa Saida bavuze ko nava mu bitaro bazakomeza kujya bakamukubita.Abagize Itorero asengeramo nabo bavuze ko bari gukora ibishoboka kugirango bazamujyane umuryango we utaramujyana kugirango ye gukomeza kugirirwa nabi.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]