Saba Yesu akwereke iburyo bw’ubwato bwawe

Arababwira ati ‘’ Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.’’ Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. Yohana 21:6

Iki ni igihe Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya. Bibiliya ivuga ko bari bamaze gukesha ijoro ryose baroba babuze ifi, ntacyo bafashe.
Icyakora bagize amahirwe umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara ku kibaya cy’i Nyanja nubwo abigishwa batahise bamenya ko ari we.

Yesu ababaza niba bafite icyo kurya baramuhakanira. Nibwo yababwiye aho bajugunya urushundura ko ari iburyo bw’ubwato, ngo babikoze ifi zibabana nyinshi. Bajya bahishurirwa ko ari Yesu.

Mu by’ukuri nubwo abantu ntako batagira ngo bakore cyane, bashakisha ubuzima kandi ni byiza, bakiriza amanywa bagakesha amajoro menshi bagerageza kureba ko babona imitungo, ariko Yesu atakweretse aho ujugunya byakugora.

Dukwiye gusaba Imana ikatwereka iburyo bwacu kuko burya niho haba hari umugisha wacu. Hari igihe umuntu arwana no gucuruza, akiriza umunsi akora, akarara amajoro ataruhuka ariko yajya kureba agashaka icyo yakuyemo akakibura.

Nyamara wasanga Yesu aje yakwereka iburyo bwawe, ushobora no gusanga atari mu bucuruzi mu by’ukuri, hari ikindi wakora Imana ikakiguheramo umugisha, cyangwa se wasanga niba ari no mu bucuruzi yaguhindurira ibyo ucuruza kuko niwe uzi iburyo bw’ubwato ko hari ifi nyinshi.

Aba bigishwa ntacyo batari bakoze ngo barobe, bajugunya inshundura ahantu hose, amajyaruguru, amajyepfo y’ubwato, ibumoso n’ahandi henshi. Iyo Yesu ataraza ngo akwereke aho ujugunya urushundura rwawe, uba ukijarajara kuko utaba uzi icyerekezo, ariko usabe Yesu aze akwereke iburyo bwawe.

Yesu amaze kubereka aho bajugunya urushundura babonye ifi nyinshi cyane kugeza naho basaba abandi kubafasha gukurura.
Iyo witegereje ibintu abantu birushyamo bitandukanye usanga ari ukubera kudahabwa icyerekezo na Yesu.

Iyo utaramenya aho umugisha wawe uri, uraruha birenze urugero, ikindi ukora imirimo myinshi itari ngombwa, byaba ngombwa ko Yesu akugarura ukagaruka kandi wamaze no kunanirwa cyane.

Saba Yesu akwereke iburyo bw’ubwato, uzabona umugisha wawe, kuko wamara amajoro menshi ariko naza azaguha icyerekezo.