Rushaho kwishimirwa n’Imana.

Muri kamere y’Imana tubona binyuze mu ijambo ryayo, tubona ko mu bikora n’abantu hari ibyo yishimira, hakaba hari n’ibyo yanga, nkaba rero muri uyu mwanya nifuje ko twarebera hamwe icyafasha buri umwe wo muri twe kurushaho kwishimirwa nayo, nkaba nkurarikira gusoma iyi nyigisho ngo wumve uko ijambo ry’Imana rituyobora.

Ijambo ry’Imana muri Zaburi 16:3 riragira riti “Abera bo mu isi, nibo mpfura nishimira bonyine, ibyakozwe n’intumwa 10: 34 ho hati: Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye y’uko Imana itarobanura ku ubutoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Benedata tukiri ku nsanganya matsiko twafashe yo kurushaho kwishimirwa n’Imana, turabona ko aba banditsi bombi buzuzanya mu kudusobanurira abo Imana yishimira, barerekaba ko ari abera , aribo bakora ibyo gukiranuka .

Mu buzima bwacu ntawudakunda kugaragara neza mu bandi, ni nayo mpamvu usanga buri wese akora uko ashoboye mu cyiciro cy’ubuzima abaye mo kugirango yishimirwe, gusa kuko bitoroshye hari igihe usanga iyo umutima umaze gutwarwa n’uko gushaka kwemeza abantu, ngo bakwishimire, bigusaba ko rimwe na rimwe ukora n’ibyo atakundaga cyangwa utateguye, ariko kuko aribyo benshi bakunze ugafata icyo cyemezo kugirango bakwishimire, abantu nabo bashobora kukwishimira barebeye ku mashuri, umuryango uvukamo, uburanga, inshingano runaka ufite mu idini n’bindi gusa ibi ntibihagije ngo n’Imana ikwemere cyangwa ikwishimire, birashoboka kandi ko umuntu mugushaka kwishimirwa nawe byamusaba ko ahindura imico, birashoboka ko ahindura imyambarire, uhindura imvugo, uhindura inshuti n’ibindi, ariko birakwiye ko umuntu w’Imana ahora azirikana ko kwishimirwa n’Imana bikimurebe.

Bibiliya yatugaragarije neza ko mu bantu bose, hatarebwe inkomoko yabo, hatarebwe idini, hatarebwe umuryango cyangwa ikindi cyose, ukora ibyo gukiranuka Imana imwemera, abantu dukunze kubicurika tugashaka kubanza kwishimirwa cyangwa kwemerwa n’abantu, nyuma tukazakurikizaho gusaka kunezeza Imana, nyamara twibuke ko ushobora kwishimirwa n’abantu ariko Imana yo ntikwishimire. Gushaka kwishimirwa n’abantu iyo utabyitondeye bishobora kukwinjiza mu byaha bitari bimwe, umugayo se cyangwa amadeni, yemwe bikaba bishobora no kugutandukanya n’Imana, ariko ku mana ho iyo ukoze ibyo gukiranuka Imana irakwishimira, ikakwemera yabona ko bicyenewe maze ikakwemeza n’abantu.

Muvandimwe nagirango dutekerereze hamwe, Ese njye nawe twisuzumye twasanga Imana itwemera, ese ubuzima tubayemo ni ubuzima buzinutswe icyaha kuburyo Imana yabwishimira ? umutima wawe ntawamenya ikiwurimo uretse wowe n’Imana, ariko hari icyo twakwibaza, Ese Niba umutima wawe wuzuyemo ibinyoma Imana yakwishimira ? Ese Imana yakwishimira ite umusambanyi, umunyamujima, indyarya, ese niba turi imbata z’ibyaha Imana yatwishimira ite ?

Ijambo ry’Imana Zaburi 16:3 ryatwibukije ngo abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira, nawe uyu munsi biracyashoboka, abatubanjirije byarashobotse Bishimirwa n’Imana ndetse hari abaturanyi bawe uzi bakora ibishimwa n’Imana, Nawe n’ubwo umaze igihe warayimenye, urasenga n’indi mirimo yayo urayikora, ariko si aho rushaho kwishimirwa nayo tera intambwe usanga Imana, uko uyegera nayo irakwiyereka urusheho gusa nayo, Ikwishimire maze ikugeze aho igambiriye kugeza abayubashye, Winjire mu migisha y’agakiza kayo.
Yesu abahe umugisha Ernest RUTAGUNGIRA