Ruhukira mu mahoro

“ Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: “ Andika uti: “ Uhereye none , hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” Umwuka nawe aravuga ati” Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye naboibakurikiye.” Ibyahishuwe 14:13

Muri Bibiliya ijambo ry’Imana haranditse ngo: Nuko numva ijwi ry’uvugira mu ijuru arambwira ati : “ Andika ngo : Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani. Ibyo ni koko. Ninako Mwuka w’Imana abivuze ati : Abo bazaruhuka imvune z’imirimo yabo , kuko bazaherekezwa n’ibyiza abakoze”

Abantu bose bapfa siko baruhukira mu mahoro nkuko abantu babibifuriza bandika ijambo ry’icyongereza “RIP” Rest In Peace.

Ubundi kuruhuka mu mahoro nibyo buri wese yakwifuza, ariko iri jambo ryambwiye ko abaruhuka mu mahoro ari abapfira mu Mwami Yesu cyangwa se mu yandi magambo akaba ari abapfa ( abavamo Umwuka) bakinambye kuri Nyagasani! Imana itugirire neza.

Iyo bavuze ko hari abanamba kuri kuri Nyagasani nuko haba hari n’abamuvaho!
“ Nicyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita kubyo twumvise , kugirango tudatembanwa tukabivamo.” Abaheburayo 2:1

“Nicyo gituma tugomba kwita cyane kubyo twumvise, kugirango tutayoba tukagenda buheriheri” Abaheburayo 2:1 muri Bibiliya Ijambo ry’Imana . Imana iturengere
Hari indirimbo twajyaga turirimba kera yavugaga ngo impanuka y’imodoka siyo mpanuka gusa, ngo no gupfa udafite Yesu iyo nayo n’impanuka!
Impamvu bayita impanuka nuko umuntu aba agiye atunguwe nk’utarigeze abona umwanya wo gutunganya ubugingo bwe.

Mu by’ukuri abantu bose bari ku isi bafite igihe cyo kuva mu isi ibyo ni ibisanzwe , ariko burya urugendo rwose rurategurwa, rugashakirwa ibyangombwa by’inzira, bugashakirwa ibyo kwitwaza, imyambaro, amafaranga n’ibindi! Niba nawe wifuza kuzaruhuka amahoro, shaka ndetse unambe kuri Yesu. Ibihe byiza

Alice