Rubavu: Kurikira live igiterane cya New Melody yakoreye Rubavu- Bethfague

Nkuko mwagiye mubibona ku matangazo yamamaza (affiche), kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama, New Melody yahagurutse murukerera yerekeza Rubavu mu giterane cyabereye mu itorero ry’ ADEPR Gisenyi, umudugudu wa Bethfague.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko dusanga mu rwandiko 1 Timoteyo 4:12 igira iti: "Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye".
Muri iki gitondo umwigisha yari Pastor Desire aho yagarutse kuri aya magambo Pawulo yabwiye Timoteyo nyuma y’ inyigisho yafashije abenshi abarenga 30 bahindukiriye
Imana.

Igice cya 2 Concert cyaranzwe ahanini n’indirimbo

Saa 02:53 Pm :Ubu aka kanya concert ya New Melody ifatanyije na Evangelique, Bethifague zo kuri uyu mudugudu iratangiye:

Korale Evangelique

Chorale Evangelique na Bethifague zirangije kwakira abashyitsi

Saa 03: 36 PM New Melody itangiye guhimbaza! umuririmbyi wayo Neema ati "sinarinzi ko wangirira neza utya

Abantu baratuje bari kumva indirimbo nziza za New Melody cyane muyivuga ngo yuzuye imbabazi nibambe akiranukira guca imanza zitabera

Bakomereje kuyivuga ngo Sogongera wumve ukuntu Yesu agira neza!

Saa 03:59PM TUYISENGE Christian umuhungu wa Pasteur Karekezi Jean Wakuriye I Rubavu, atanze ubuhamya ko agendeye ku ubuzima bwe bwa cyera atari Yemerewe guhagarara imbere y’iteraniro ngo avuge, ariko ku bw’agakiza yakiriye Imana yamuhaye ijambo, yaboneyeho umwanya wo gushima ababyeyi be bamureze gikirisito bikaba byaratumye mu gukura kwe atiyandurisha ibyaha byinshi birimo ubusambanyi, ndetse ngo mu ubusore bwe ntabwo yigeze ahubuka ngo abwira buri mukobwa wese abonye ngo I Love You ( Bivuze ngo Ndagukunda) Kuri ubu arashima Imana ko Imana yamuhaye umugore mwiza n’abana 3, asoza agira Inama urubyiruko ko rudashobora kuzabona Uwo bazabana mwiza bataritwaye neza.


Saa 05:39 PM Jotham ati:Kiristo afite imbaraga zo kudukura mu bubata bw’icyaha
Ijambo : 1 Timoteyo 4:12 Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.
Icyo umuntu yimitse muri we nicyo kimuyobora ubuzima bwe, ngo ni nayo mpamvu Imana yaduhaye ikintu kimwe cyitwa ubushake gituma duhitamo, ariko Umugambi Imana idufiteho ni mwiza nuko duhitamo neza ikazaduha ubugingo buhoraho


Evangelique igarutse ku ruhimbi igira iti: Mana uzaturinde tugukorere dufite ubwenge


Betifage baririmbye indirimbo ifashije benshi igira iti:Mu bibazo byawe humura nshuti nturi wenyine hamagara Yesu niwe mutabazi ibihe byose


Bamwe mu bitabiriye i giterane

New Melody iri kuririmba indirimbo zisoza igiterane abantu barizihiwe cyane!




Urubyiruko rwa Bethifague rutanze ubwisungane mu kwivuza bungana n’amafranga ibihumbi ijana na Mirongo itanu (150.000 frw) azishyurira abatishoboye 50.


Umuyobozi w’Urubyiruko ati "turashimira ubuyobozi bw’ umudugudu wa Bethifague batuba hafi buri munsi n’abaduteye inkunga kugira ngo iki gikorwa kigerweho.

New Melody bati Imana izaduha ikamba ritangirika.

Saa 06:57 Pm Igiterane kirasoje, New Melodie, Pastor Desire, Ev. Jotham n’itsinda ryaturutse i Kigali rije mu ivugabutumwa barahagurutse berekeje i kigali.

Saa 10:25 Pm : Nibwo Abakozi b’Imana bageze i Kigali.

Dushimiye itsinda ry’abanyamakuru b’agakiza.org i Rubavu namwe mwese mwari Mwagize uruhare kugirango aya Makuru abagere ho namwe Mwakurikiranye iki Giterane Yesu abahe umugisha