Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa

" Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.’’ Imigani 4:23

Ikintu gihungabanya umutima w’umuntu ni ukubura amahoro kuko amahoro ni nk’umusingi Imana imanukaho ikagukorera igitangaza. Amahoro ni nk’ingata ituma udahungabana kuko aguha gutuza igitangaza cyaza kikabona aho kicara.

Amahoro ni ikintu cy ingenzi kuko umutima udafite amahoro ntushobora kugira kwizera, amahoro aguha kunezerwa nubwo hari ibitaracamo neza. Kubana n’abantu bose amahoro biraharanirwa ntabwo ari ikintu bazana ngo babiguhereze ahubwo urabishakisha.

Kimwe mubintu bibuza amahoro ni ukwiringira umuntu, ukamukunda, ukamukorera ibintu byinshi uko ubishoboye ariko igihe kimwe wowe wamushakaho ubufasha ntakwiteho.
Umva aha uko havuga Yeremiya17:5 "" Uku ni ko Uwiteka avuga ati"Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka.

Ntukiringire umuntu kuko uba wimuye Imana, ikindi bigira ingarukam iyo ukomeje gusoma hariya haravuga ngo ‘’Azaba ameze nk’inkokore yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo.’’

Iyo utarinze umutima wawe hinjiramo ibintu byose bikakuzanira gukomereka kuko uba warimuye Uwiteka ukimikamo abantu n ibintu. Iyo wiringiye umuntu bisa nk igiti gitewe mu butaka iyo bakiranduye ubutaka burashwanyuka niko n’umuntu washyize mu mutima wawe iyo aguhemukiye umutima wawe umera bigatuma ukomereka.

Nshuti reka "Twiringire Uwiteka bizaduha kubana n’abantu bose amahoro kuko uzabana nabo ariko utabiringiye"".
Inama nkuru yo kurinda umutima wawe nuko wakwimika Kristo muri wo kuko we ntahinduka, yagukunze utaramumenya, agukunda utamuzi kandi azagukunda iteka.
Reka tuvuge ngo ntahindurwa n’ibihe niyo mpamvu ari uwo kwiringirwa. Ntuzarakarire abandi ngo barahinduka, ese wowe ntabwo uhinduka? Niba wowe ushobora guhinduka kuki urakarira abandi. Gira neza udateze ko bizakugarukira kuko bizakurinda gukomereka ku mutima.

Irinde ikintu cyose cyakwinjira mu mutima wawe kuko igihe kimwe byazagukomeretsa. Rinda umutima wawe bizagutera umwete wo kubana n’abantu bose amahoro, umutima ukwiye kurindwa kuko Bibilya yavuze ngo niho iby’ubugingo bikomoka. Ikindi Imana ntabwo yahisemo gukomeza kuba mu ihema nko mu gihe cya kera, nta nubwo yishimye kuba mu mazu y’ibitabashwa, ahubwo ishaka kuba mu mutima wawe kuko ho yemera kuhakwirwa. Imana iguhe umugisha kandi igushoboze kurinda umutima wawe. Amen.