Rimwe mu mabanga yatuma wubaka urugo rwiza

KWEGEREZA IMANA UWO MWASHAKANYE NI RIMWE MU MABANGA YATUMA WUBAKA URUGO RWIZA

Buriya nta muntu numwe utifuza cyangwa se udakunda kugira cyangwa kuzagira urugo rwiza.
Iyo mvuze urugo rwiza , mba nshatse kuvuga urugo rurimo Imana, urugo rwo kwifuzwa, urugo nawe ureba ukavuga ngo ndashima Imana ko urugo nayisabye arirwo yanyubakiye cyangwa se ko Imana yubatse urwiza ruruta cyane urwo wajyaga wibwira kandi nabyo birashoboka

Mvuze rimwe mu mabanga kuko hari n’andi yuzuzuzanya n’iri.

Hari ibyiza biba mu kwegera Imana.

1. Ibaze ubana n’umuntu usa n’Imana. Kwegera Imana bituma dusa nayo. Mose iyo yavaga ku musozi ngo ishusho ye yarabagiranaga ubwiza bw’uwo babonanye. Hari indirimbo ivugango nutumbira Yesu uzaba nkawe, Bose bazamenya ko ubana nawe bareke ubugome bitabe Yesu. Uzarebe umuntu uvuye mu masengesho ukuntu aba yoroheje, atuje, yuzuye Umwuka wera….

2. Ibaze ubana n’umuntu uvuga nk’Imana. Nuvana ibishimwa mubigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Yeremiya 15:19 “Nicyo gituma uwiteka avuga atya ati: “ Nugaruka nzakugarura kugirango uhagarare imbere yanjye , kandi ibishimwa nubivana mubigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge. N’ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka. Zaburi 37:30

3. Ibaze ubana n’umuntu urimo Umwuka w’Imana: Farawo abaza abagaragu be ati:” Tuzabona hehe umuntu umeze nkuyu, urimo Umwuka w’Imana ?” Itangiriro 41:38.
Ni hehe twakura umuntu urimo umwuka w’Imana! Subiza uti iwanjye! Imana ishimwe

Burya ibyiza byose barabiharanira

1. Ujye ufata iihe umusengere. Hari abajya gushyingirwa bakabagira inama bati umuntu ugiye gushaka, ujye umurambikaho ikiganza asinziriye umwatureho ibyiza byose. Imana ishimwe

2. Ikindi , niba akijijwe , irinde kumubera igisitaza utazamugusha ukamuvana mu byizerwa. Hari igihe abantu babana umwe akajya atuzuza inshingano ze yitwaje ko undi akijijwe.

3. Niba akunda gusenga mutere imbaraga agume aho hantu ajye akomeza asenge kuko umunsi yabiretse ntuzamukira. Hazaza abadayimoni bikubye karindwi abo yari afite atarakizwa kandi bizakugiraho ingaruka mbi

4. Niba atarakizwa mwerere imbuto uko ushoboye. Wabwirwa n’iki ko atazakizwa. ! Abakorinto 7:16 Wa mugore we ubwirwa niki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa niki yuko utazakiza umugore wawe?

Nagiye mbona abantu badakunda ko abo babana bakizwa, abandi banga ko bajya mu murimo w’Imana, abandi bamara gushaka kubera kudamarara bakabura umwanya wo gusenga ngo bafite ibintu byinshi bataziko aribo barimo kwiyangiriza
Ubaye umunyabwenge wamufasha kwegera Imana kugirango wibanire n’Umuntu uvuga nka Yesu, Usa nka Yesu, urimo Umwuka w’Imana kandi nawe uzagufasha kujya mu ijuru.

Imana iduhe ihishurirwa ryagutse. Alice