Rick Warren yibukije abakristo ko bakwiye gufata isi nk’ahantu banyura bajya iwabo

Umushumba mukuru w’itorero Saddleback Church muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Pastor Rick Warren, yatanze ubutumwa bukebura abakristo, abibutsa ko badakwiye gufata isi nka gakondo yabo batuyemo, ahubwo bakwiye kuyifata nk’inzira bacamo berekeza iwabo h’iteka.

Christian Post (CP) yanditse ko mu ntangiriro z’iki cyumweru tugiye gusoza ari bwo uyu mukozi w’Imana uyoboye rimwe mu matorero manini muri Amerika, yanditse ko abakristo by’umwihariko bari bakwiye kumenya ko iyi isi bayihawe nk’ahantu umuntu akorera ikiraka cyarangira agataha iwabo.


Pastor Rick Warren

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Abakorinto 4:18 hagira hati ‘’Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose’’, yashimangiye ko kureba ku bitaboneka ari kimwe mu byafasha umukristo kutarangara ngo asitare ataragera iwabo.

Mu butumwa bwe yagize ati ‘’ Kumenya uku kuri byari bikwiye guhindura imyumvire ya benshi, bakamenya aho bakwiye guhanga amaso ku bintu bitazashira aho kubihanga kuby’akanya gato.’’

Yakomeje agira ati ‘’ Nujya wumva bikuyobeye, ukumva wuzuye gushidikanya, wibaza kubyo ufite cyangwa udafite, ujye uzirikana iri jambo ngo ‘sindagera iwacu’, ujye wibuka ko nupfa ntabwo uzaba uvuye mu rugo, ahubwo uzaba utashye mu rugo.’’

Yakomeje yifashishije ingero z’abatubanjirije yerekanye uburyo kuba abakristo batari iwabo bahahurira n’ibibazo bitandukanye, ati ‘’ Pawulo yari umwizerwa ku Mana yarangirije muri gereza, Yohana yari umwizerwa bamuca igihanga, amamiliyoni y’abakristo b’abizerwa bararenganyijwe, buriya hari ingorane nyinshi z’umuntu utari iwabo ahura nazo, kandi kuko nta burenganzira busesuye aba afite bimusaba kwihanganira aho kugeza ageze iwabo.’’

Rick Warren wanditse igitabo Ubuzima bufite intego cyakunzwe na benshi, akunze gusohora inyandiko zitanga inama mu bice bitandukanye by’ubuzima.