Reka Imana Ikurwanire intambara - Joyce Meyer

“Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwiremere inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe mwa bayuda n’abiyerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.” 2 Ingoma 20:17

Twese duhura n’intambara zitandukanye mu buzima bwacu. Nta n’umwe uhunga ibibazo n’ibirushya, ibyo akenshi dukunda kwita “Imiraba y’ubuzima”. Inkuru nziza ni uko Imana iba izi icyo izakora mu gihe duhuye n’ibiruhanya. Ifite umugambi wo kutugeza ku ntsinzi. Igitabo cya kabiri cy’Ingoma igice cya 20 kitubwira ko tudakwiye kwirwanirira mu ntambara kubera ko intambara zacu zirwanwa n’Uwiteka atari twebwe ubwacu. Icyo dukeneye gukora gusa ni uguhagarara mu birindiro byacu tukabigumamo kugeza igihe Umutabazi azira.

Iyo tudafite kwizera guhamye mu Mana, igihe cyose umuraba uziye mu buzima bwacu, ikintu cya mbere kibaho ni uko dutakaza amahoro yacu tugatangira kugira ubwoba. Umwanzi wacu, Satani, yangiza intekerezo zacu, akenshi tugatangira gutekereza ko tuzahura n’ikibi cyose gishoboka.

Mu gihe ibi bibaye, tugomba guhita twiyumvisha ikigiye kubaho. Umwanzi aba arimo kugerageza kutubuza gukomeza urugendo mu bushake ndetse no mu mugambi mwiza w’Imana ku buzima bwacu. Imana idushakaho kuba dutandukanye burundu n’ubwoba. Nta bwo ishaka ko tubaho tubabaye, kandi ntishaka ko ubwoba bwatubuza gukorana icyizere icyo Imana ituyoboye gukora.

Iyo dufite imyumvire yimbitse ku gukiranuka kw’Imana, urukundo idufitiye rukomeye, tumenya neza ko itwitaho muri byose. Ubwo bwenge ni bwo butumara ubwoba. Uko dutindanye n’Imana tukabona ukuntu itwitaho buri gihe, ikaduha ibyo dukeneye, dutangira kuruhuka.

“Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.” 1Yohana 4:18

Imana irwana mu cyimbo cyacu igihe ari yo dutumbiriye aho kwita ku bwoba bwacu. Ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo by’ubwoba nta cyo biri cyo, uretse gusa umwanzi uba ugerageza kuduhungabanya ngo atuvane ku Mana no ku mugambi wayo mwiza ku buzima bwacu. Dushobora kugira ubwoba mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwacu, ariko tugakomeza kwizera Imana. Kandi niba dukeneye gukora ikintu, dushobora kugikora tutitaye ku bwoba dufite.

Iri hame “bikorane ubwoba” ni ikintu Imana yatangiye kunyigisha mu myaka ishize. Nabonye ko igihe yabwiraga Yosuwa ngo “ntutinye” (Yosuwa 8:1), yamwihanangirizaga ko ubwoba bubasha kumubuza gukomeza kujya imbere mu mugambi w’Imana ku buzima bwe. Aho kureka ngo ubwoba bumuganze, yari akeneye gukomera kandi akagira umwete agakomeza kujya imbere. Yari akeneye kurwana kandi agatsinda urugamba rw’ubwoba kugira ngo abashe kugera ku ntsinzi no gusohoza umugambi w’Imana akishimira imigisha y’Imana.

“Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba,ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.” 1 Timoteyo 1:7

Iyo twiyumvamo ubwoba cyangwa iyo dutangiye kugira intekerezo zuzuyemo ubwoba, ikintu cya mbere tugomba gukora ni ugusenga. Nkunda kuvuga nti “Sengera buri kintu kandi ntugire icyo utinya”. Tugomba kwiyemeza gushaka Imana kugeza ubwo tumenye ko twatsinze ubwoba bwacu mu mitekerereze no mu byiyumviro. Iyo dushaka Imana, ni yo dutumbira yonyine aho kwita ku bwoba bwacu. Twiringira Imana kuko ari Imana, kandi tukanezererwa ibyiza yakoze, ibyo iri gukora ndetse n’ibyo izakomeza gukora.

Imana itubikiye amahirwe mashya ndetse n’ibintu bikomeye. Kugira ngo tubyakire, tugomba gutera intambwe idasanzwe mu kwizera. Ibi akenshi bisobanuye gukora ibintu tutiyumvisha gukora cyangwa se tutanabasha gutekereza gukora. Ukwizera kwacu no guhishurirwa mu Mana bigomba kuruta cyane ibyo dutekereza, ibyo dushaka ndetse n’ibyo twiyumvamo.

Umwanzi azana ubwoko bwose bw’imiraba mu buzima bwacu. Agerageza kandi gukoresha ubwoba mu buryo bwinshi butandukanye kugira ngo atubuze kugera ku byo Imana idufitiye. N’ubwo dushobora kugira ubwoba, dukeneye gushikama ku Mana. Ifite umugambi wo kuturwanirira, kandi izaduha umwete no kwizera kwakira amahoro, intsinzi hamwe n’imigisha idufitiye.

Niba ubuzima bwacu bwuzuyemo amashimwe menshi y’ibikorwa bihambaye by’Imana no kuyiringira kuko ari iyo kwizerwa, tuzayibona iturwanira intambara natwe tuzibera mu munezero w’ubutsinzi.

Bajecteur Zigiranyirazo/agakiza.org