Reba neza niba udatuma Yesu arira!

Yesu ararira’’(Yohana 11:35)

Uyu murongo mu by’ukuri ni mugufi cyane muri Bibiliya ugizwe n’interuro imwe kandi ngufi ariko ubutumwa buyikubiyemo burisobanura. Ni igihe Yesu ajya kwa Lazaro akamuzura ariko mbere yabanje kureba ukuntu abantu bose bitwaye mu kibazo biramuriza! Uretse rero aha hari n’ibindi byinshi bishobora gutuma Yesu arira!
Duhereye mu gihe cye Yesu,yakoze umurimo wari wamuzanye kandi neza abikorana ubuntu bwinshi n’urukundo. Uyu mwami yarababajwe bikomeye, ababarizwa abantu kandi ababara mu mwanya wabo. Yababazwaga cyane no kureba abantu b’isi bose bishwe n’ibyaha ndetse n’ingaruka zabyo ntawo kubarengera. Umutima wa Yesu wazirikanye cyane akaga isi yazaniwe n’icyaha, kandi yarebaga abantu nk’intama zitagira umwungeri ahubwo zitataniye ahantu henshi hatandukanye bimutera kwitanga.

Hari amagambo aboneka muri Zaburi 109:4-5 ” Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, ariko jyeweho nitangira gusenga, ku neza nabagiriye banyituye inabi, ku rukundo banyituye urwango’’.
Ndababwira ukuri y’uko Yesu yahuriye n’agahomamunwa mu isi yaratutswe, acirwa mu maso, ashinjwa ibyaha na bose nta cyaha yakoze, ahinduka icyaha, aba nk’umunyamahanga mu gihugu cy’iwabo, aba impunzi, ahigwa n’igihugu cyose, abwirwa nabi n’uwagombaga kumubwira neza, ibi byose iyo umuntu ahuye na kimwe muri byo mu isi usanga yaciye igikuba rimwe na rimwe ashobora no kukubwira ko ibyo yifuza natabibona ava ku Mana, ukaba wagira ngo gukizwa ni inyungu z’Imana nkaho atari ize bwite.

Dore ikigaragaza ko byose yabikoze kubwacu ‘’Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro, nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumutiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha’’ (Yesaya 53:4-5)

Yesu, mu nzira y’umusaraba yose yanyuze yari uwamenyereye intimba, yibukaga ko bavuze ngo hahirwa uje mu izina rye bishimye hanyuma bakamushinja mu ba roma ngo nabambwe bikamubabaza, akava mu murwa Yerusalemu yikoreye umusaraba ajya i Gologota aho yagombaga kuba igitambo cy’isi yose kugira ngo tubone agakiza.
Tugarutse gato kuri uyu murongo mugufi wa 35 mu gice cya 11 ho muri Yohana, usomye aya magambo nubwo ari magufi ariko yerekana umutima w’Imana n’imbaraga cyangwa se agaciro n’ukuntu ibabazwa cyane no kubona umuntu wayo apfira mubyaha.

Reka nsoreze aha ariko ngira ngo wongere utekereze niba ntahantu urimo ubabaza Yesu ukamutera kurira hari umuririmbyi wavuze ngo iyo usubiye inyuma ugakora ibyaha uba wongeye ukamubamba, yashakaga kugaragaza uburyo Yesu ababara iyo areba abantu banywa ibyaha nk’amazi kandi yarabapfiriye! Nshuti ntibikwiye gutera Yesu agahinda kugeza ubwo arira, haranira kumunezeza ntacyo uzamuburana ni umwami mwiza kandi mu mahanga Yose uwubaha Imana agakora ibyo gukiranuka Iramwemera kuko ntirobanura k’ubutoni, nawe yakubabarira, Amen!