Petero ati: Umubaze uwo avuze uwariwe.

Yohana 13: 21-25. Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati: “ n’ukuri ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.Hariho umwe mu bigishwa be wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wawundi Yesu yakundaga. Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati : “umubaze uwo avuze uwariwe”.Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati: “ Databuja ni nde?”

Umwanditsi w’iki gitabo cy’ubutumwa bwiza dusomye, niwe uwo wari uryamye mu gituza cya Yesu. Usomye Mat 26:20-25, Mariko 14:17-21, Luka 22: 21-23, ubona ko nabo bari banditse kuri iyo nkuru y’ igihe Yesu yari agezemo ariko bo ntibabyanditse nka Yohana bitewe n’uko babibonye. Ntabwo bagaragaza ko Yesu avuga ayo magambo yahagaritse umutima.Kuki Yohana avuga ko yahagaritse umutima?
Twabonye ko Yohana Atari yicaye nk’abandi mu gihe bari barimo gufungura.We, ngo yari yiseguye igituza cya Yesu. Umutima uba mu gituza.Birashoboka ko Yesu avuga ko hari uri bumugambanire bose babyumvise ariko kuri Yohana habaho akarusho kuko ugutwi kwe kwari hafi aho umutima wa Yesu watereraga.Yumvise ikintu kidasanzwe kibereye mu gituza cya Yesu abuze uko abisobanura ati amaze kuvuga atyo ahagarika umutima cyane. Yaracyumvise gusa ntituzi uko byari bimeze.

Wari umwanya udasanzwe kuko n’abandi batinye kubaza, Petero nawe abaye intwari yo kubaza atuma Yohana da! Ati ndabona amazi Atari yayandi tubarize wowe uri aho hafi!!! Kenshi iyo umuntu akoze icyaha cyangwa ikindi kintu kibabaza Umwami Yesu (aba amugambaniye), Yesu ahagarika umutima, Uwo muntu ntiyongera kumwumva, aba kure ye, ntiyumva imirindi ya Yesu twagereranya n’ugutera kw’umutima we, Ubuntu bw’Imana bumuba kure.Cyane Iyo bigeze bagirana ubusabane hanyuma agasubira inyuma agakora ibyaha by’ubusambanyi cyangwa ibindi byangwa n’Imana, wa munezero wa kera urashira agahorana ubwoba, akumva hari ahantu yari ari atakiri. Nta handi, mbere wari mu gituza cya Yesu wumva uko umutima we utera, none shwi!

Garuka Rero niba utakimwumva, wihane arakubabarira, wongere wiryamire mu gituza cye.Waba waragiye kure? Garuka Yesu aragukunda kandi yiteguye kuguha umugisha.Impamvu Yohana yamenye amakuru y’umutima wa Yesu, n’uko yari ahegereye kandi byagiriye umumaro bagenzi be, arababariza ndetse n’uwari afite gahunda y’akagambane yumviraho nubwo atihannye.N’uguma hafi ya Yesu bizagirira umumaro wowe, abawe, inshuti zawe, abana bawe, n’igihugu.Imana ibahe umugisha.