Past. Desire yibukije abanyeshuri b’abakristo biga muri Kaminuza ya IPRC-Kigali icyo basabwa ngo babashe guhindura abandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 09/10/2015, nibwo muri Kaminuza ya IPRC-Kigali (Eto Kicukiro), habereye igiterane cyateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya Gikristo ikorera mu iyi kaminuza. Iki giterane kikaba cyari gifite intego yo kubaho ubuzima buhindutse.

Umwigisha Pasiteri Desire Habyarimana yongeye kwibutsa abanyeshuri b’abakristo biga muri Kaminuza ya IPRC-Kigali ko nubwo bifuza guhindura abandi bakwiye kubanza kubaho ubuzima buhindutse nk’uko babishyize mu nsanganyamatsiko y’iki giterane.

Yakomeje kwibutsa aba banyeshuri ko bakwiye gukura ibintu mu mutwe bakabigeza mu mutima kugira ngo babashe kwakira imbaraga zibabashije kubaho ubuzima buhindutse, bikabasha gutera abandi guhinduka.

Aha abayobozi b’imiryango ya Gikristo basobanuraga ibyo bakora n’intego yabo mu guhindura abandi

Yavuze ko ubuzima buhindutse butangira iyo umuntu amaze gukizwa, akakira Umwuka wera nawe akamutoza kubahiriza amategeko y’Imana. Ati ’’ Iyo umuntu amaze gukizwa bimusaba imbaraga zimubashisha kubaho ubuzima buhindutse. Ati ’’kwakira Yesu ni kimwe, ariko kandi hari indi ntambwe ikomeye yo kubaho ubuzima buhindutse.’’

Kuri we asanga impamvu ituma abantu batureba ntibibatere gukizwa ari uko abenshi mu bakijwe bakiriye Yesu ariko bananiwe kubaho ubuzima buhindutse, ngo Imana ibe iya mbere mu buzima bwa buri munsi.

Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda, Pasteri Desire yongeye kwibutsa uru rubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga rukwiye kwemera guhinduka mu bice bitatu bigize umuntu ari byo Umwuka, umubiri n’ubugingo, mu rwego rwo guhindura isi ya none yugarijwe n’uruhurirane rw’ibyaha bitandukanye.

Iki giterane cyasojwe aba banyeshuri bakora igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha bagenzi babo batishoboye kubona amafunguro.