Pasiteri Andrew Brunson w’umunyamerika akomeje gufungirwa muri Turikiya arengana

Pasiteri Andrew Brunson yari umaze imyaka 23 afasha abantu muri Turikiya mbere yuko umwaka ushize atabwa muri yombi, nkuko byatangajwe n’ikigo cy’abanyamerika cyunganira abantu mu mategeko.

Abategetsi ba Turikiya bataye muri yombi pasiteri Brunson bamushinja gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ariko iki kigo cy’abanyamerika cyunganira abantu mu mategeko kivuga ko ntabimenyetso byigeze byerekanwa bigaragaza ko akorana n’imitwe y’iterabwoba.

Brunson amaze iminsi irenga 125 afunze abuzwa gukomeza gukora umurimo w’Imana yahamagariwe gukora muri Turikiya, aho afunganye n’abandi 19 nkuko uyu muryango wabitangaje.

Brunson yayoboraga Itorero rya Abaprotestanti mu gace ka Izmir, yatawe muri yombi ari kumwe n’umugore we Norine mu Ukwakira ubwo yari ari gushaka urapapuro rw’inzira rwo kujya hanze y’igihugu. Norine yamaze ibyumweru 2 ari kurushakisha visa mu gihe Brunson yahise atabwa muri yombi ashinjwa iterabwoba.

Heil yatangaje ko iki kigo cyunganira abantu mu mategeko kitabonye uburyo babonana na pasiteri kugirango bamufashe mu mategeko abe yaburana.

Umukobwa we Jacqueline w’imyaka 18 wiga muri kaminuza yo muri Carolina y’amajyarugur yabwiye Christian post dukesha iyi nkuru ko yagiye yimura ubukwe bwe aziko papa we agiye kuza kuko yumvaga nta mpamvu zo kumufunga zihari ariko kugeza n’uyu munsi ntabwo ararekurwa.

Heil yabwiye Christian Post ko umugore wa Brunson n’abana be basubiye iwabo muri Amerika bajyajye igikomere gikomeye kuba pasiteri yaratawe muri yombi kandi akaba atari kubona ubutabera.

Umukobwa wa Brunson yatangaje amagambo agaragaza umubabaro mu mpera z’umwaka ushize, avuga uburyo yakuriye muri Turikiya abona uburyo papa we yakundaga iki gihugu, n’uburyo yafashaga abantu, mu gihe yari ahari. Ariko umubano w’Amerika na Turikiya umaze kuzamo agatotsi bagatangira gutotezwa.

Uyu muryango w’abanyamerika wunganira abantu mu matora urasaba ubutegetsi bwa Turikiya gufungura Pasiteri Brunson mu ibaruwa banditse imaze gusinywaho n’abarenga 211.000, Heil akaba ahamagarira n’abandi gukomeza gusinyaho, kugirango bafashe uyu mukozi w’Imana umaze igihe muri gereza azira ubusa.

Christian post.com

Tuyishime [email protected]