Pakisitani nyuma y’imyaka 3 afunze ashinjwa gusuzugura amategeko ya isilamu Adnan Prince yarekuwe

Adnan Prince wari umaze imyaka 3 afunze azira kurenga ku mabwiriza abuza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu yarekuwe n’urukiko rukuru rwa Lahore rwo mu gihugu cya Pakistani.

Adnan Prince-Masih w’imyaka 26 kimwe n’abandi bakirisitu benshi bafunzwe bazira ko bavuze amagambo asebya idini ya Isilamu, korowani n’intumwa muhamedi. Mu buhamya bwatanzwe na mugenzi we yavuze ko byabanje kumutera ubwoba kuko ukurikiranyweho iki cyaha ahanishwa igihano cy’urupfu cyangwa gufungwa burundu bituma agenda yihisha kugirango batamufata. Ariko abonye ko umuryango we uri kugirirwa nabi ahitamo kwiyerekana ajyanwa mu nzu y’imbohe.

Adnan usanzwe ari umuyobozi mu kigo kigisha icyongereza, ubwo yari arimo asoma igitabo yaje kugera ahantu hari handitswe n’intagonwa Maulana Ameer Hamza wavuze ko yabajije Bibiliya impamvu korowani yashyizwe mu muriro bahita babiheraho bavuga ko yatutse igitabo gitagatifu n’intumwa Muhamedi. Ariko Adnan we avuga ko ntakintu kibi yigeze avuga.

Avuga ko yabonye igitabo cyari cyanditse kirimo amakuru atatari yo gusebya ubukirisitu, nuko yandika asobanura ko ibyo banditse atari ukuri akoresheje imirongo imwe n’imwe ya bibiliya.
Amaze kwandika asobanura no gushyira ahagaragara iki gitabo yisanze ari gukubitwa n’abashinzwe umutekano ku myanya myibarukiro bigera naho atakaza ubwenge.

Avuga ko polisi yari igiye kumwica ariko Imana iramurinda kubw’ubuntu bwayo. nyuma yo kumukorera iryo yica rubozo baramureka.

Umwunganizi we mu mategeko Maria Adnan ntabwo yemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha we n’abandi bantu benshi bari baje gukurikirana uru rubanza ariko nyuma yo gushyirwaho igitutu baza kwemererwa kurukurikirana.

Uwari uhagarariye abamwunganira mu Asma Jahangir avuga ko byatwaye imyaka ibiri irenga kugira ngo babashe kubona ubutabera.

Numa y’imyaka 3 Dost Muhammad umucamanza mukuru nibwo yemeje ko Adnan arekurwa.

Abakirisitu benshi muri pakisitani bakunze gufungwa barengana bashinjwa gutuka isilamu, intumwa muhamedi, ndetse na korowani.

Infochretienne.com

[email protected]