Pakisitani 5 bishe umuryango w’abakirisitu babatwitse muri 2014 bakatiwe igihano cyo gupfa

Urukiko rwo muri Pakisitan rwahamije ibyaha byo gutwika umuryango w’abakirisitu abagabo 5, babashinja gusebya ikorowani muri 2014.

Urukiko rwo kurwanya iterabwoba mu murwa mukuru wa Pakistani Lahore kuwa gatatu w’iki cyumweru rwahamije abagabo 5 kwica umuryango wa Shahzad Masih w’imyaka 26 n’umugore we w’imyaka 24 Shama wari utwite inda y’amezi 4 babatwikiye ahitwa Kot Radha Kishan mu Uguhyingo 2014.

Byari byitezwe ko abarenga ijana bagize uruhare muri iki gikorwa bagiye guhanwa kuko abantu 103 bari batawe muri yombi n’urukiko rurwanya iterabwoba, 90 uru rikiko rwabagira abere.

Abandi 8 akatiwe igifungo cy’imyaka 2 kubwo kugira uruhare rutaziguye mu urupfu rw’aba bantu.
Kugeza ubu ntabwo hatangajwe igihe igihano aba bagabo bakatiwe kizashyirirwa mu bikorwa.

Raiz Anjum wari uhagarariye uyu muryango mu mategeko yatangaje ko aba 5 bakatiwe urwo gupfa, aribo bakurubanye aba bantu babakubita barangije barabatwika bumva, mu gihe abandi 8 bo bagize uruhare rutaziguye mu urupfu rw’aba bantu.

Uru rubanza rumaze imyaka 2 ariko birangiye abagize uruhare mu kwibasira abakirisitu bahanwe, ariko imiryango yabo ntabwo yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko bahannye abantu bacye mu gihe ababigizemo uruhare ari benshi.

Umubyeyi wa nyakwigendara Mukhtar Masih yavuze ko atangajwe n’icyemezo byavuye mu rukiko ku bugizi bwa nabi bwakorewe umukobwa we Shama n’umugabo we Shahzad, kandi we yariboneye nibura abagabo 15 bagaragaye muri ubu bugizi bwa nabi.

Yababajwe n’ukuntu abantu 5 bonyine aribo bakatiwe urwo gupfa mu gihe abandi basukaga peteroli kuri Shama na Shahzad bahanishwa igihe cy’imyaka 2 gusa mu gihe bagize uruhare rugaragara mu rupfu rwa ba nyakwigendera.

Papa wa Shama ariwe wasigaye arera abana 3 uyu muryango wasize yavuze ko we n’aba bana bakiriye iyi nkuru nk’incamugongo kuba bamwe mu bakoze ubu bugizi bwa nabi bagirwa abera, abandi bagakatirwa igihe gito, ndetse ko nta cyizere cyo kubaho basigaranye, agaragaza ko bamaze kwakira urupfu we n’umuryango we kuko aba bagizi ba nabi bagiye kurekurwa.

Inzego z’ubuyobozi muri Pakisitani nta wabwo zajyaga zikurikirana umuntu wagiriye nabi umukirisitu, ariko kuri uyu wa gatatu byakozwe bitanga icyizere ko iyi mikorere izahinduka.

Umuyobozi w’impuzamatorero ya gikirisitu muri Pakisitani Wilson Chowdhry yabwiye chistian post ko bidasanzwe ko abagiriye nabi abakirisitu bagezwa imbere y’ubutabera.

Uyu muryango wongeyeho ko abana ba Shaman na Shahzad bafashwa kubona ubufasha bw’ibanze, ndetse no kubona ibikoresho bimwe by’ishuri, n’amafaranga y’ishuri.

Uyu muryano ucyeneye ubufasha kugirango ukire ibikomere kuko abana nyuma yo kumva urupfu ababyeyi babo bapfuyemo abana bahora bababaza impamvu ababyeyi babo bari banzwe kuburyo bakwicwa ako kageni.

Imiryango ya gikirisitu ivuga ko guverinoma yagakwiye kubafasha kugirango barwanye akarengane gakorerwa abakirisitu kuko bisigira imiryango ibikomere byinshi.

Christianpost.com