Pakisitan: 112 bari bakurikiranyweho gutwika kubushake amazu y’abakirisitu bagizwe abere

Urukiko rwo muri pakisitani rwagize abere abantu 112 bari bakurikiranweho gutwika amazu yo mu mudugudu wa Lahore yari atuwemo n’imiryango y’abakirisitu.

Muri Werurwe 2013 amazu arenga 60 y’abakirisitu yaratwitswe bikorwa n’intagondwa z’abayisilamu zirenga 300. Izi ntagondwa zakoze ibi bitewe n’ibihuha ko hari umukirisitu wasuzuguye imyizerere ya isilamu. Bashinjaga Sawan Masih w’umukirisitu gutuka uwo bo bafata nk’intumwa y’imana Muhamedi.

Nta muntu n’umwe waguye muri izi nkongi ariko hangiritse ibintu byinshi. Abakirisitu bavuga ko byashyize ubuzima bwabo mu kaga kuko bamwe basigaye nta kintu na kimwe basigaranye. Insengero 2 na Bibiliya nyinshi nazo zaratwitswe muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uwunganira imiryango y’aba bakirisitu mu mategeko Ghulam Murtaza yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba rwa Lahore rwarekuye 112 bari bakurikiranweho gutwika amazu y’abakirisitu.

Avuga ko babarekuye kuberako urukiko rutabonye ibimenyetso bihagije, ndetse n’abatangabuhamya ntabwo bigeze berekana abakoze ubu bugizi bwa nabi kimwe n’uko ngo hagaragayemo kuvuguruzanya kw’abatangabuhamya.

Sawan Masih wari ukurikiranyweho gutuka muhamedi yaje gukatirwa igihano cyo gupfa gishyirwa mu bikorwa 2014. Ariko yarinze apfa agaragaza ko ibyo bari bamukurikiranyeho byari ibinyoma kuko uwabimushinje kwari ukwihorera ku bw’ikibazo yari yagiranye nawe cy’umutungo bituma amubeshyera kugirango akatirwe iki gihano cyo gupfa.

Uku kwezi komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Sena ya Pakisitani yahise itangaza ko igiye kwiga uburyo yaca ibikorwa by’akarengane n’uburyo bwo koroshya amategeko ahana abantu bakosheje amakosa ajyanye no kutubahiriza iby’idini ya isilamu. Ni ubwa mbere mu myaka 10 ishize urwego rwo mu nteko ishingamategeko rugaragaza ko hakwigwa uburyo aka karengane kahagarikwa.

Inzira iracyari ndende kugirango hagaragare impinduramatwara kuko abahezanguni bo muri pakisitani batangiye ibyo bidashoboka. Muri 2011 guverineri Salman Taseer yishwe n’umurinzi we kuko yasabaga ko haba impinduramatwara aya mategeko ahana abatubahiiza amategeko ya isilamu akoroshywa. Mumtaz Qadri wamwishe afatwa nk’intwari mu idini ya isilamu.

Abarenga 100 bakatiwe igihano cyo gupfa, bategereje ko gishyirwa mu bikorwa kubera kutubahiriza ibijyanye n’idini ya isilamu.

Infochretienne.com