Oya ikwiye kuba oya na Yego ikaba Yego ku mukristo

Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi. Matayo 5:37

‘’Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana, cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.

Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze. Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.’’ Matayo 5:33-37

Intego y’iyi nyigisho, Yesu hano aratwereka ko niba umuntu ari umukristo aba agomba kuba umunyakuri mu byo avuga. Nta bindi biba bikwiye kurenga kubyo avuze, ahubwo mu kanwa ke haba hagomba gusohokamo amagambo y’ukuri kandi igihe cyose.
Iyo bibaye ngombwa ko ibyo uvuze ubitizaho indahiro kugira ngo bigire agaciro, bishatse kuvuga ko icyizere cy’ibyo uvuga kiba ntacyo, kandi tugomba gusa n’ibyo tuvuga.

Yesu yabivuze mu mazina yabyo ko Yego na Oya y’umuntu nta kindi kigomba kubiherekeza. Mu yandi magambo nta ndimi ebyiri ku mukristo. Yaravuze ngo ibirenze ibyo bituruka ku mubi, ibyo kwirahira, kurahira ba sogokuruza n’abakurambere, n’ibindi nkibyo, ngo bituruka kum mubi.

Hari inkuru abantu benshi bakunda kugarukaho y’umwana wahoraga ahuruza ko ikirura kije kumurya, bibaye kenshi abantu bareka kwizera ibyo avuga kugeza igihe yatakiye ikirura cyaje koko bakakimwizera, baramureka.

Iyo wimenyereje kubeshya mu buzima bwawe utakaza ubunyangamugayo n’icyizere mu bantu.

Imana si byo idusaba, ntabwo yifuza ko ibyo tuvuga bigombera abahamya ngo bibe ukuri, oya, ahubwo tubeho ubuzima bwo kuba abanyakuri.

Ibyo Imana ivuga byose irabisohoza, kandi twaremwe mu ishusho yayo, yifuza rero ko tuyigana.

Bakunda kwemeza ko iyo tuvuga imibiri yacu nayo ubwayo idutangaho amakuru, kuburyo umuntu uzi kubyitegereza kandi wabihuguriwe yabasha kukuvumbura. Mu bintu bitabera ubikora ni ugutahura umuntu wabeshye nyuma bikamenyekana.

Uyu munsi witoze kuba umuntu mushya kandi w’umunyakuri mu byo uvuga, ibi ntabwo biguhesha agaciro n’icyubahiro mubandi gusa ahubwo bikuzanira n’amahoro mu mutima wawe, ukagira umutima utagucira urubanza.